Uyu musore wiga muri Kaminuza y'u Rwanda, Ishami rya Huye aganira na InyaRwanda yavuze ku kuntu yatangiye urugendo rwe mu gutera urwenya,uko yatekereje inkuru yumvikanyemo ijambo Abujyubujyu igatuma amenyekana ndetse anashimira umunyarwenya Fally Mercy wamuhaye umwanya wo kwigaragaza.
Muneza Lambert yavuze ko kugira ngo amenye ko afite impano yo gusetsa ari Inshuti ze zo ku ishuri zabimubwiraga bitewe n'uko yajyaga abatera inkuru we yumva zidasekeje ariko abazumvise bagatembagara.
Yagize ati"kugira ngo menye ko nshobora kuba mfite impano yo gusetsa koko najyaga ncunga amasomo ameze nabi mu ishuri ubundi nkantera inkuru abanyeshuri twiganaga barangiza bagaseka cyane kandi njye numva zidasekeje,byakomeje gutyo ariko bakomeza kumbwira ko nzi gusetsa cyane".
"Umunsi umwe narindi kubyina hafi yanjye hari inka ikajya indeba cyane nkabona nayo byayisekeje ndavuga nti niba inka iri gusetswa n'uburyo ndi kubyina, impano yo gusetsa ndayifite koko. Nahise ntangira kujya mpfata inkuru zabayeho nkazikabiriza cyangwa nkahimba izatabayeho ubundi nkazibwira abantu bakisekera."
Uyu munyarwenya yakomeje avuga ko Rutura Arthur Kkusi ariwe watumye yumva yakomeza gukora urwenya byanyabyo bitewe n'amahirwe yajyaga atanga mu gihe cya Covid-19 ku bantu bafite impano yo gusetsa binyuze muri Seka live yakoreraga kuri televizito ya Kigali Channel 2(KC2) nyuma y'uko abantu batari bemerewe guhurira hamwe.
Muneza Lambert wasekeje abatari bake ubwo yabwiraga abakobwa biciranye n'abahungu badafite ubwanwa kubabwira ngo 'abujyubujyu'
Aha Arthur Nkusi uri mu banyarwenya bakomeye mu Rwanda yatangaga amahirwe ku bantu bafite impano yo gusetsa aho bamwohererezaga amashusho(video) yabo kuri Whatsapp bari gutera inkuru zisekeje .Â
Iyo yabonaga ubishoboye yarakubwiraga mukazahura ukamusetsa muri kumwe mu mudoka mwenyine arinako agufata amashusho ubundi akazayanyuza muri Seka Live kuri KC2. Ninako byagenze kuri Muneza Lambert gusa ku bw'amahirwe make iyi gahunda yaje kurangira amashusho ye ataranyuzwaho.Â
Nubwo byagenze gutyo ntiyegeze acika intege kuko nyuma haje igitaramo cya GEN-Z Comedy gihuza abafite impano mu rwenya agahita nawe aba umwe mu bazajya bakigaragaramo.
Muneza Lambert avuga ukuntu ijambo 'Abujyubujyu' ryaje mu rwenya ari butere abantu muri GEN-Z Comedy, yasobanuye ko yabihereye ku kuba na we ku giti cye nta bwanwa agira kandi abantu bakaba bamwita umwana.Â
Yagize ati"Ubusanzwe hari ukuntu mba ndi kuganira n'abantu bafite ubwanwa ariko mbaruta mu myaka nababwira ko ari abana nduta bakambwira ko ahubwo ari njye mwana kubera ko nta bwanwa fite".
"Hari mu gitondo Genz Comedy iri bube ni mu goroba maze ndi gutekereza inkuru ndibwinjiriremo ku rubyiniriro mpita nibuka ko kutagira ubwanwa bituma banyita umwana. Ndavuga nti nirihe jambo nabwira abantu badafite ubwana ribagaragaza ko aba ari abana nk'uko abantu bakunda kubivuga maze mu mutwe hahita hazamo incwiii na abujyubujyu gusa mpitano abujyubujyu".Â
"Numvaga atariyo nkuru mfite iri busetse abantu cyane ariko maze kuyivuga byarantunguye ukuntu yabasekeje cyane akaba arinayo yatumye menyekana".
Muneza Lambert yavuze ko ubu umuntu afatiraho urugerero mu rugendo rwe rwo gutera urwenya ari Fall Merci bitewe n'uko yagize igitekerezo cyiza cyo gushinga GEN-Z Comedy none ubu ikaba imaze kugera ahantu hakomeye ndetse akaba anamushimira kuba yaramuhaye amahirwe yo kwigaragagaza.
Inzozi ze ni ukuba umunyarwenya ukomeye ubundi nawe akazagira abo yaha amahirwe yo kwigaragagaza bafite impano zo gusetsa nk'uko nawe yagiye ayahabwa.
Muneza Lambert uri mu banyempano bagaragara mu bitarimo bya GEN-Z ComedyÂ
Muneza Lambert ufite inzozi zo kuzaba umunyarwenya ukomeyeÂ