Byari biteye ubwoba! Muhanga abantu 5 bagwiriwe n'ikirombe gicukurwamo amabuye y'agaciro - AMAFOTO - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku karere ka Muhanga mu murenge wa Nyarusange, haravugwa inkuru y'abantu 5 bagwiriwe ikirombe cya kampani ya AFRICERAMICS LTD gicukurwamo amabuye y'agaciro cyagwiriye abantu 5 umwe arapfa undi arakomereka bikabije abandi batatu bakomereka byoroheje.

Uwahitanwe n'iki kirombe ni uwitwa Uzabakiriho Samuel w'Imyaka 28 y'amavuko, undi mugenzi we witwa Mbungira Vital ukomoka mu Karere ka Karongi yakomeretse bikomeye ku mutwe, akaba arwariye mu bitaro bya Kabgayi. Ariko abandi 3 bavuriwe mu Kigo Nderabuzima cya Nyarusange, batashye.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Ngororano, Akagari ka Musongati, Umurenge wa Nyarusange, ahagana saa tatu za mu gitondo kuri uyu Mbere tariki 24 Nyakanga 2023.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Kabgayi gukorerwa isuzumwa. Yasize umugore bari bamaze kubana imyaka 2 gusa bakaba batarasezerana.



Source : https://yegob.rw/byari-biteye-ubwoba-muhanga-abantu-5-bagwiriwe-nikirombe-gicukurwamo-amabuye-yagaciro-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)