Casemiro wakiniraga APR FC ashobora gusinyira Al Ahly #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi w'umunyarwanda ukina mu kibuga hagati, Mugisha Bonheur uzwi nka Casemiro nta gihundutse agomba gusinyira Al Ahly Tripoli yo muri Libya.

Uyu mukinnyi wari usoje amasezerano ye muri APR FC y'imyaka 2, yamusabye kongera amasezerano ariko we arabyanga abasaba ko yajya hanze kugerageza amahirwe.

Casemiro akaba yari amaze iminsi muri Kenya ashaka ibyangombwa akaba yaramaze kubibona ndetse amakuru akaba avuga ko yamaze gusesekara muri Libya kurangizanya n'iyi kipe.

Al Ahly ikina mu cyiciro cya mbere muri Libya ikaba yarabengutse uyu mukinnyi w'umunyarwanda ukiri muto utanga icyizere mu minsi iri imbere, ni nyuma yo kwitwara neza muri ikipe y'Ingabo z'Igihugu.

Ntabwo ari yo yonyine yamushakaga kuko n'ikipe ya Stade Tunisien yo muri Tunisia yari yamwoherereje ubutumire ngo abe yajyayo gukora ikizami cy'ubuzima ariko we akaba yahisemo kwerekeza muri Libya.

Naramuka asinye azaba abaye umunyarwanda wa kabiri ugiye gukina muri iyi shampiyona ya Libya, ni nyuma ya Haruna Niyonzima ukinira Al Ta'awon.

Mugisha Bonheur yakuriye muri Heroes FC, aza kwerekeza muri Mukura VS yavuyemo muri 2021 yerekeza muri APR FC yasinyiye imyaka 2 akaba yari ayisoje ahitamo gutandukana n'iyi kipe yasubiye kuri gahunda yo gukinisha abanyamahanga nyuma y'imyaka 11 itabakoresha.

Bonheur ashobora gusinyira Al Ahly Tripoli



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/casemiro-wakiniraga-apr-fc-ashobora-gusinyira-al-ahly

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)