CECAFA ikomeje gutenguha Perezida Kagame utera inkunga 'CECAFA Kagame Cup' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imyaka ibiri irongeye irihiritse irushanwa rya CECAFA Kagame Cup riterwa inkunga na Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame ritaba, kuri iyi nshuro CECAFA iritegura yavuze ko nta mwanya waboneka wo kurikina.

CECAFA Kagame Cup ni irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byo mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba n'iyo hagati, rikaba ritegurwa n'Impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Afurika y'Iburasirazuba n'iyo hagati 'CECAFA'.

Ejo hashize ku wa Mbere, Umuyobozi Mukuru wa CECAFA, Auka Gecheo, yavuze ko iri rushanwa rihuza amakipe meza mu karere ka Afurika y'Iburasirazuba no Hagati rya 2023 ryagombaga kubera muri Sudani ryasubitswe kubera andi marushanwa menshi ya CAF na FIFA.

Ati "Ni amahirwe make ko nanone tutazabona iri rushanwa uyu mwaka. Twari dufite icyizere cyo kongera kuritegura kugira ngo dufashe amakipe yo mu karere kwitegura amarushanwa ya CAF azatangira mu kwezi gutaha."

Iri rushanwa ryakinwe bwa mbere mu 1967 ryitwa CECAFA Club Cup ariko ryaje kwemezwa kumugaragaro nk'irushanwa ngaruka mwaka mu 1974.

Muri 2002 nibwo ryaje guhindurirwa izina ryitwa CECAFA Kagame Cup aho ryitiriwe Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame wari utangiye kuritera inkunga aho atanga ibihumbi 60 by'Amadorali buri mwaka muri iri rushanwa.

Ni irushanwa rifasha amakipe kwitegura neza umwaka w'imikino ukurikiyeho kuko akenshi riba amakipe yaramaze kugura abakinnyi bashya rikabafasha kumenyerana n'abandi, rifasha kandi n'amakipe akina imikino Nyafurika kwitegura neza.

Gusa uwavuga ko iri rushanwa rigenda ricika amazi ntiyaba abeshye kuko guhera nyuma ya 2015 ntabwo rikiri ngaruka mwaka, CECAFA iritegura bisa n'aho nayo byayinaniye.

Akenshi ikintu kigorana mu gutegura irushanwa kiba ari amikoro, ariko benshi bibaza impamvu iri rushanwa rikomeza kugenda ritaba kandi hari amafaranga yo kuritegura bikayoberana.

Kuva nyuma ya 2015 ubwo Azam yaryegukanaga itsinze Gor Mahia 2-0 mu irushanwa ryabereye Dar es Salaam, iri rushanwa rimaze kuba 3 gusa.

Ryabaye 2018 ribera Tanzania ritwarwa na Azam FC itsinze Simba SC 2-1, 2019 yabereye mu Rwanda yegukanwa na KCCA itsinze Azam FC 1-0 ni mu gihe 2021 ryabereye Tanzania ryegukanywe na Express yo muri Uganda itsinze Nyasa Big Bullets 1-0.

Uku kugenda risimbagurika ritaba buri mwaka bigaragaza gucika amazi kwaryo kandi nyamara mu myaka itambutse ryabaga ari irushanwa ryubashywe kandi rikomeye aho n'umukinnyi yashoboraga kwigurishiriza.

Nubwo riterwa inkunga na Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame, amakipe yo mu Rwanda nayo ntibiyabuza kuryitabira aseta ibirenge ndetse uwavuga ko ubu risigaye ari irushanwa batabara cyane ntiyaba abeshye.

APR FC ifite ibikombe 3 bya CECAFA Kagame Cup (2004, 2007 na 2010) iheruka kwitabira iri rushanwa 2019 ryabereye mu Rwanda ni mu gihe irya 2021 ryabereye Tanzania yikuyemo ku munota wa nyuma.

Rayon Sports ifite icyo mu 1998 nayo iheruka kwitabira iri rushanwa 2019 ubwo ryaberaga mu Rwanda, 2021 ntabwo yigeze iryitabira.

FERWAFA yakungukiye mu guhuzagurika kwa CECACA

Uko imyaka igenda ishira ni ko u Rwanda rugenda ruba igicumbi cy'imikino itandukanye yaba Basketball, Volleyball… ku buryo rwakira amarushanwa atandukanye buri mwaka.

Gusa mu mupira w'amaguru bigaragara ko ari ho bitarakunda uretse amarushanwa y'igikombe y'igihugu, amakipe akina imikino Nyafurika nta rindi rushanwa u Rwanda rushobora kwakira ngo rimare byibuze iminsi.

Kuba u Rwanda rudashobora kwakira igikombe cy'Afurika n'andi marushanwa ahanini kubera ikibazo cy'ibikorwa remezo (ibibuga).

Aha niho Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda ryakuririye rikaba ryategura irushanwa ngaruka mwaka rizajya riba mu mpeshyi rigatumirwamo amakipe atandukanye yo muri Afurika rikabera i Kigali.

Iri rushanwa nubundi ryajya riba mu mpeshyi hitegurwa umwaka w'imikino utaha, niyo ryakwitwa 'Kigali Summer Tournament', ryafasha abakunzi b'umupira w'amaguru kuryoherwa n'ibiruhuko.

Mu Rwanda higeze kuba irushanwa nk'iri muri 2016 ubwo AS Kigali yateguraga 'AS Kigali Pre-Season Tournament' ni irushanwa ryajemo amakipe akomeye nka DR Congo arimo AS Vita Club, Sanga Balembe, Dauphins Noirs na Darling Club Motema Pembe. Ni irushanwa ryakunzwe cyane ndetse hakaba harabuze indi kipe yajya itegura irushanwa nk'iri.

2019 Rayon Sports yasezerewe na KCCA muri 1/4 mu irushanwa ryabereye i Kigali
APR FC ubwo iheruka muri CECAFA Kagame Cup 2019 yasezerewe muri 1/4 na AS Maniema



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amafaranga-perezida-kagame-atanga-muri-cecafa-akomeje-gutora-uruhumbu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)