Kunywa amazi uri kurya ni amakosa akorwa n'abantu batandukanye kandi bakayakora batazi ko agira ingaruka ku buzima bwawo. Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ingaruka bigira ku mubiri.
Dore ingaruka zo kunywa amazi urimo kurya
1.Byangiza igogora
Mu gihe umubiri uri gukora igogora, hari acide zizwi nka 'Digestive Acide', zishinzwe gukatakata cyangwa gutunganya ibyo wariye zishobora kwangirika cyane mu gihe zihuye n'amazi.
2.Bigabanya amacandwe mu kanwa kawe
Kuba wanywa amazi utararangiza kurya, bigira ingaruka ku ngano y'amacandwe ufite ndetse n'ayo ushobora kugira kuko ibishinzwe kuyakora bihagarikwa n'amazi ukoresheje igihe kitaragera.
3.Byongera ikorwa ry'umusemburo wa Insulin
Aha bigira ingaruka nyinshi mu gihe umubiri wawe wananiye kurwana n'izo mpinduka ari ho hava kurwara indwara y'umuvuduko w'amaraso.
4.Byongera ibiro
Mu gihe urugero rwa Insulin yakozwe mu mubiri wawe rwazamutse kubera kurya amafunguro yavanzwe n'amazi, bizateza ikibazo cyo kwiyongera ibiro ku muntu wanyoye amazi ari kurya. Ibi biterwa n'uko igogora ari kimwe mu bice bituma habaho umubyibuho ukabije.
Abantu bose bagirwa inama yo gufata amafunguro arimo umunyu mucye kandi bakanywa amazi mu gihe cy'iminota 30 barangije kurya cyangwa mbere y'aho iminota 30 mu rwego rwo kwirinda no kugabanya ingaruka zishobora kuba ku buzima bwabo.