Cyusa Ibrahim yazirikanye RPF Inkotanyi mu nd... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Nyakanga 2023, ni bwo uyu muhanzi wakoreye ibitaramo i Burayi n'ahandi yasohoye izi ndirimbo zigize album ye ya mbere yatuye Nyirakuru wabaye imvano yo gukora umuziki no kuwukunda nk'umuhanzi wigenga.

Cyusa asobanura ko iyi album yihariye kuko amaze igihe ari kuyitegura. Kandi, yabaye impano ya kabiri yageneye Nyirakuru nyuma y'uko amuhaye imodoka.

Album ye iriho indirimbo 14: Umutoni, Igicu, Mucyo, Muvumwamata, Munganyinka, Urukundo, Twaje abawe, Emera Bakujyane, Abarwanashyaka, Naraye ndose Imana irema, Inkogoto, Inyamibwa, RPF Turatashye ndetse na Uwambayinzoze.

Ubusobanuro bw'indirimbo eshatu za mbere yasohoye

Indirimbo 'RPF Turatashye' irazwi cyane, kuko yahimbwe n'Inkotanyi ubwo zari mu rugendo n'urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Iyi ndirimbo yumvikana cyane cyane mu bihe byo kwizihiza kwibohora k'u Rwanda n'ubwigenge, icurangwa mu bitangazamakuru binyuranye n'ahandi.

Cyusa yabwiye InyaRwanda ko yahisemo kuyisubiramo no kongeramo uburyohe bw'umudiho wa Kinyarwanda bitewe n'uko yibutsa Abanyarwanda aho bavuye n'aho bageze.

Ikirenze kuri icyo ni indirimbo yakunze. Yavuze ati 'Iyi ndirimbo nayikoze kuko nayikunze. Kandi, akaba ari indirimbo yibutsa Abanyarwanda icyabatanyije kikaba cyarabaviriyemo ikibi; bitewe n'umuzungu. Nkayikundira ko igaragaza ukwibohora kwa nyako.'

Cyusa Ibrahim avuga ko iyi ndirimbo ivuga ko 'tugomba twese kunga ubumwe nk'Abanyarwanda'.

Agakomeza ati 'Rero numvaga nshaka kuyikora neza ikongera ikagarura ubuzima ntizime cyane ko yahimbwe n'inkotanyi zinjira zije gutabara Igihugu.'

Uyu muhanzi kuri album ye yanazirikanye abageni, bituma abahimbira indirimbo eshatu.

Asanzwe aririmba mu bukwe, cyane cyane mu gihe cyo gusohora abageni. Abenshi bamumenye mu muziki nyuma yo guhurira nawe mu bukwe n'ahandi.

Byinshi amaze kugeraho abicyesha kuririmba mu bukwe, ibirori binyuranye n'ibitaramo by'abandi bahanzi agaragaramo.

Yabwiye InyaRwanda ko album ye yayishyizeho indirimbo eshatu zigaruka ku bageni nyuma yo kubona ko abahanzi bagenzi be batagikora indirimbo zigaruka ku bitegura kurushinga.

Ati 'Maze igihe ndeba indirimbo zisohoka hirya no hino. Nta ndirimbo abahanzi bagikora zo guhoza abageni, kandi ni igisata duhoramo buri 'weekend'. Ugasanga indirimbo ziririmbwa ni zimwe.'

'Niyo mpamvu kuri album nabageneye indirimbo eshatu zihoza abageni imwe muri zo ni 'Emera Bakujyane'.'

Indirimbo 'Mucyo' yayikoreye abitwa iri zina. Cyusa avuga ko iyi ndirimbo yayihimbiye umuntu witwa Mucyo, ariko yayitiriye ba Mucyo muri rusange'. Kuri album ye hariho n'indirimbo yise Umutoni, Munganyinka, Uwambayinzobe n'izindi zitaka uwo muntu ziri kuri album ye 'Muvumwamata'.

Cyusa Ibrahim yasohoye indirimbo eshatu ziri mu zigize album ye ya mbere

Cyusa avuga ko iyi album yayikoreye kandi ayitura Nyirakuru wamwinjije mu muziki


Cyusa avuga ko yahisemo gusubiramo indirimbo 'RPF Turatashye' mu rwego rwo kwizihiza kwibohora

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'RPF TURATASHYE'

">

KANDA WUMVE INDIRIMBO 'MUCYO'YA CYUSA IBRAHIM

">

KANDA UREBE INDIRIMBO 'EMERA BAKUJYANYE' YA CYUSA IBRAHIM

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131313/cyusa-ibrahim-yazirikanye-rpf-inkotanyi-mu-ndirimbo-eshatu-yasohoye-kuri-album-video-131313.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)