Titi Brown asaba ko urukiko rwareba ibimenyetso bya gihanga akaba yagirwa umwere akagaruka mu muryango nyarwanda.
Maitre Mbonyimpaye Elias asaba urukiko kugendera ku bimenyetso bya gihanga kuko aribyo Kamarampaka muri uru rubanza.
Uko urubanza rwagenze kuva saa 9:21 kugeza rurangiye
Umubyinnyi Titi Brown yitabiriye urubanza aregwamo icyaha cyo gusambanya umwana utaruzuza imyaka y'ubukure, yitandukanya n'ibyo gutera inda.
Â
Uru rubanza rumaze gusubikwa ubugira gatanu, byitezwe ko haza gutangazwa ibisubizo by'uturemangingo ndangasano byafashwe inda yatewe uwo mwana uvugwa muri uru rubanza.
Â
Umushinjacyaha yatangaje ko habayemo amakosa mu gupima uturemangingo ndangasano tw'inda bivugwa ko Titi Brown yateye uwo mwana, ku buryo ibisubizo byaje byose bishingiye ku mukobwa.
Â
Titi Brown ahawe Ijambo yavuze ko uyu mushinjacyaha atasomye neza raporo ya muganga wafashe ibi bipimo kuko yagaragaje ko iyi nda atari iy'uyu musore.
Â
Nta gereranya ryabayeho ngo barebe DNA
Igisubizo cyari gikenewe ni icya ADN ariko ubushinjacyaha ntabwo buri kuyishingiraho
Titi Brown yireguye
Titi Brown ari kuri Polisi yivugiye ko umukobwa yaje kumureba ngo amwigishe kubyina.Yabwiye umukobwa ko yaza akareba aho aba ngo arebe tike azajya akoresha aje kwiga kubyina.
Umukobwa yarahageze ariko ntiyigeze yinjira mu nzu ya Titi Brown
Ati:" Nyakubahwa Perezida w'urukiko ntabwo namusambanyije. Ntabwo nari inshuti nawe ntitwanavuganaga cyane. Kubera mba mu imyidagaduro wasanga ari uwamuntumyeho"
Ubushinjacyaha bwasabye ko najyanwa gupimwa basanga sinamusambanyije. Kuba mama we n'umukobwa bavuga ko namusambanyije sibyo kuko ADN zasanze ntarasambanyije uriya mukobwa.Bishimangira ibyo navuze mu bugenzacyaha.
Maitre Mbonyimpaye Elias yagaragaje ibyo ashingiraho asaba ko Titi Brown agirwa umwere.Yatanze urugero rw'urubanza rwa RPAA, ubushinjacyaha bwaregaga Samuel, urukiko rw'ikirenga rwarebye ibimenyetso byose basanga ntiyamusambanyije. Ubuhamya ntabwo bwahawe agaciro.
Ibimenyetso by'ubushinjacyaha byanasuzumwe na Rwanda Forensic Laboratory. Raporo ya muganga yerekana ko Titi Brown atasambanyije umwana. Raporo ivuga ko yasambanyijwe akanaterwa n'inda. Inda yavanywemo kugirango bazarebe uwamuteye inda.
Kugirango hemezwe ko yasambanyijwe bapima amasohoro,
Nyina w'umwana uretse kubwirwa gusa ntabwo yababonye basambana
Maitre yavuze ko bashobora kuba (Mama w'umwana) babifitemo izindi nyungu kuko ibimenyetso by'ikoranabuhanga birimo icy'amavuko, icyo gutwita byose ntibyerekana ko ari Titi Brown wamuteye inda.
Muri uru rubanza DNA zisa n'izirengagijwe
Urubanza rwatinze kubera ko ku itariki 03 Gicurasi 2023 ubushinjacyaha bwagiye gupimisha Titi Brown.
Ibimenyetso bigaragaza DNA ya Titi Brown idahuye n'umukobwa watewe inda
Mu bipimo byasuzumwe basanze DNA ya Ishimwe Thierry, n'inda yakuwemo yarapimwe. Byose basanze Titi Brown atarasambanyije uriya mukobwa.Â
Maitre ati": Birababaje kuba Ubushinjacyaha bwaragaragaje ikimenyetso none bukaba butari kubigenderaho. Nibyo bari gushaka ibimenyetso bishinja Thierry ariko mu mwanzuro w'ibizami bya DNA basanze Titi Brown atarateye inda uriya mukobwa".
Â
Kugeza ubu buri ruhande rukomeje kwerekana impamvu zo gushingiraho ariko ubushinjacyaha ibimenyetso bya gihanga ntabwo bwabigaragaje nk'ibikwiriye gushingirwaho.
Urukiko rutegetswe ko uru rubanza ruzasomwa 'Umwanzuro' ku itariki 20 Nzeri 2023 Saa Saba z'amanywa ku masaha y'i Kigali.
Tity Brown arasabirwa kugirwa umwere