Dr Albert yahaye ububasha Jean Claude wamusim... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Nyakanga 2023, nibwo kuri Saint Paul habereye umuhango w'ihererekanyabubasha hagati ya Dr Albert Nzayisenga ucyuye igihe ndetse na Bwana Hodari Jean Claude watowe nka Perezida wa Chorale de Kigali, kuva ku wa 18 Kamena 2023.

Uyu muhango wabaye nyuma y'imyitozo (Repitition) yakozwe n'abaririmbyi ba Chorale de Kigali bitegura kuzaririmba mu bukwe bw'umwe mu baririmbyi b'abo, banitegura igitaramo gikomeye basanzwe bakora cyinjiza abakristu mu byishimo bya Noheli, bazakora mu Ukuboza 2023.

Dr Albert Nzayisenga wari umaze imyaka ibiri ari Perezida wa Chorale de Kigali, yashimye abo bakoranye mu gihe yari amaze ku buyobozi, kandi yizeza ko azakomeza kuba hafi komite nshya yateguye kugirango izabashe gusohoza neza inshingano.

Hodari Jean Claude wagizwe Perezida wa Chorale de Kigali, yahawe ibitabo birimo amategeko agenga korali, ibigaragaza ibikorwa n'imitungo n'ibindi.

Yagaragarije abaririmbyi ba korali, komite bagiye gukorana, kandi yumvikanisha ko arangamiye guteza imbere iyi korali cyane cyane yubakiye ku byo komite asimbuye yari isanzwe ikora, ariko kandi yizeza ko hari amavugurura azakorwa.

Hodari yabwiye InyaRwanda ko inshingano yahawe zikomeye, ariko kandi yazakiriye neza bitewe n'uko umuryango mugari wa Chorale de Kigali agiye kuyobora yawinjiyemo mu 2005, bivuze ko awufiteho ubumenyi azifashisha mu kuwuteza imbere.

Uyu mugabo yagiye aba mu buyobozi bw'iyi korali mu bihe bitandukanye ariko yari ataragera ku rwego rwo kuba Perezida w'ayo. Ati " Ni inshingano zikomeye ariko nabyakiriye neza cyane. Kuko kuyobora umuryango nk'uyu abantu bakunda, biraryoha, birashimisha, ariko bitanga nyine n'ikizami cyo kugirango umuntu

azakore neza natwe tubigeze ahandi harenzeho cyangwa gato cyane aho abandi bari bagereje."

Abakunzi b'iyi korali bashonje bahishiwe:

Hodari yavuze ko bakimara gusoza igitaramo 'Christmas Carols' bakoze mu 2022 bahise batangira gutegura igitaramo cyo mu Ukuboza 2023. Yavuze ko bari gukora urutonde rw'indirimbo bazaririmba.

Ati "Nagirango nongere mbibemeza rwose ko igitaramo cya 'Christmas Carols' gihari, igitaramo cyinjiza abantu mu bihe bya Noheli no mu ntangiriro z'umwaka ukurikiraho. Twatangiye kugitegura."

Hodari avuga ko muri iki gihe bari gutegura indirimbo nshya, kandi hari n'abaririmbyi bari gutegura izindi ndirimbo iyi korali izaririmba muri iki gitaramo.

Yavuze ko buri mwaka bahorana intego yo gukora ibishya mu gitaramo cy'abo mu rwego rwo gushimisha abakunzi b'abo.

Uyu muyobozi yasabye abakunzi b'iyi korali, inkunga y'amasengesho, kubashyigikira, gutera inkunga iyi korali n'ibindi bibasha kwaguka nk'umuryango.

Hodari yavuze ko iyi korali yamaze 'kuba korali y'Igihugu' kandi bafite inshingano zo gukomeza kuyagura. Ati 'Ni ukubasaba gukomeza kudutera inkunga. Ibikorwa dukora burya bisaba n'amafaranga, bisaba umwanya, bisaba ibikoresho n'amasengesho.'

Hodari wabaye Perezida wa Chorale de Kigali ni umunyamategeko w'umwuga, ubu akorera muri Sanlam kuva mu 2011 aho ayoboye ishami ry'amategeko.

Yakoze imirimo y'ubucamanza n'ubushinjacyaha kuva avuye muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye muri 2000 kugera 2011, ari nabwo yagiye muri Sanlam.

Yinjiye muri Chorale de Kigali muri 2005 ari umuririmbyi usanzwe akanahimba indirimbo, kuko umuziki yawize muri Petit Seminaire St Leon i Kabgayi.

Uyu mugabo yagize uruhare runini mu gushyiraho amategeko Chorale de Kigali igenderaho kuva mu 2011, kandi kuva icyo gihe yagiye aba muri Komite nyobozi hafi ya zose.

Iyo atabaga ari Visi-Perezida, yabaga ari umujyanama. Komite asimbuye yari ayibereye umujyanama.

Komite Nshya ya Chorale de Kigali

Bwana Jean Claude Hodari niwe Perezida wa Korali wa Chorale de Kigali; Visi-Prezida wa mbere ushinzwe ubutegetsi n'imari yabaye Bwana Valentin Bigango, Visi-Prezida wa kabiri ushinzwe tekiniki na discipline ni Bwana Isaac Gatashya naho Umunyamabanga wa mbere yabaye Laurent Shingiro.

Umunyamabanga wa kabiri: Bwana Eloi Rugwiro, umubitsi wa mbere yabaye Fidèle Nyirimana naho umubitsi wa kabiri ni Henriette Umutesi. Abajyanama ni babiri; Mme Mireille Rugwizangoga na Dr Innocent Karangwa.

Akanama Nkemurampaka kagizwe na Epiphane Uwizeye, Mlle Euodie Nibishaka, Alexis Nizeyimana, Emmanuel Mberabagabo na Christine Nyiranshimiyimana.


Hodari Jean Claude yasimbuye Dr Albert Nzayisenga [Uri iburyo] wari uyoboye Chorale de Kigali


Hodari yavuze ko muri gahunda bafite yagutse y'imyaka itanu, harimo gukora ibikorwa bituma bahura n'abakunzi b'iyi Korali 

Hodari [Uri ibumoso] avuga ko muri gahunda bafite harimo gushaka uko bashyiraho abakozi bahoraho nk'abashinzwe gucunga ibikoresho, gucunga amafaranga, gushakira abaterankunga Korali n'abandi


Hodari yavuze ko buri nyuma y'igitaramo cyo mu mpera z'umwaka, bahita batangira gutegura igitaramo kizakurikiraho 

Visi-Prezida wa mbere ushinzwe ubutegetsi n'imari, Bwana Valentin Bigango


Visi-Prezida wa kabiri ushinzwe tekiniki na Discipline , Bwana Isaac Gatashya


Umunyamabanga wa kabiri, Bwana Eloi Rugwiro


Umubitsi wa kabiri, Henriette Umutesi

Umubitsi wa mbere, Fidèle Nyilimana

Umunyamabanga wa mbere, Laurent Shingiro


Visi-Prezida wa mbere ushinzwe ubutegetsi n'imari, Bwana Valentin Bigango [Uri Ibumoso] asuhuzanya na Dr Kayitesi Diane yasimbuye kuri uyu mwanya


Hodari Jean Claude ari kumwe na Dr Albert Nzayisenga yasimbuye ku mwanya wa Perezida wa Chorale de Kigali 


Uhereye iburyo: Nyilimana Fidele, Rugwiro Eloi, Umutesi Herniette Niyonteze, Bigango Valentin, Hodari Jean Claude, Gatashya Isaac na Shingiro Laurent



KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA HODARI JEAN CLAUDE

">

KANDA HANO UREBE UBWO CHORALE DE KIGALI YASUBIRAGAMO INDIRIMBO 'GUSAAKAARA'

">

Kanda hano urebe amafoto menshi ya Chorale de Kigali mu muhango w'ihererekanyabubasha 

AMAFOTO: Freddy Rwigema-InyaRwanda.com



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131595/dr-albert-yahaye-ububasha-jean-claude-wamusimbuye-ku-buyobozi-bwa-chorale-de-kigali-amafot-131595.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)