Dukwiye kubasengera dushikamye! Abakinnyi 2 ba Rayon Sports ntibarimo gukorana imyitozo n'abandi kandi bari kubarizwa hano mu Rwanda - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Dukwiye kubasengera dushikamye! Abakinnyi 2 ba Rayon Sports ntibarimo gukorana imyitozo n'abandi kandi bari kubarizwa hano mu Rwanda

Abakinnyi b'ikipe ya Rayon Sports 2 ntibarimo gukora imyitozo n'abandi bakinnyi kandi barimo kubarizwa hano mu Rwanda.

Hashize igihe gito ikipe ya Rayon Sports n'umutoza wayo mushya, barimo gukora imyitozo bitegura Shampiyona y'u Rwanda iteganyijwe gutangira mu kwezi gutaha kwa munani tariki ya 18. Abakinnyi hafi ya bose bamaze kugera hano mu Rwanda kandi bameze neza ariko hari 2 batari kumwe n'abandi.

Amakuru YEGOB twamenye ni uko umuzamu Hakizimana Adolphe ndetse na Ganijuru Ellie barimo gukora ikizamini cya Leta cyatangiye kuwa kabiri w'iki cyumweru tariki 25 Nyakanga 2023, ejo hashize. Ntabwo aba aribo bakinnyi bari gukora icyizamini gusa ahubwo abarimo Gitego Arthur, Yunusu bakinira Marine FC nabo barimo gukora ndetse nabandi batandukanye mu yindi mikino.

Ikizamini cya Leta biteganyijwe ko kizarangira mu cyumweru gitaha ku munsi wo kuwa kabiri ariko hari abazakora ibindi bizamini ku biga amasiyanse bizarangira kuwa gatanu w'icyumweru gitaha.

 



Source : https://yegob.rw/dukwiye-kubasengera-dushikamye-abakinnyi-2-ba-rayon-sports-ntibarimo-gukorana-imyitozo-nabandi-kandi-bari-kubarizwa-hano-mu-rwanda/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)