Eminem na Jennifer Lopez mu byamamare 10 bita... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ushobora guhita utekereza ko bitashoboka kubera ko isi y'ibyamamare ikunze kurangwamo ibiyobyabwenge ,ariko burya ngo kami ka muntu ni umutima we, hari abitegereza ingaruka bigira ku babikoresha, cyangwa nabo ubwabo izo ngaruka zikaba zarabagezeho, bagahitamo kubireka mu buryo bwo kurinda ubuzima bwabo. 

Mu kubagezaho uru rutonde twifashishije imbuga zitandukanye harimo Recoverysociety.org , People Magazine n'zindi:

1. Jennifer Lopez

Ni umwe mu bahanzikazi bakomeye cyane ku isi, kuri we ngo igituma atanywa inzoga ni uko atekereza ko bishobora kuba ari bibi ku ruhu rw'umuntu. Jennifer w'imyaka 54 ni umwe mu bahanzi utapfa gukekera imyaka afite bitewe n'uko akigaragaza itoto, bikaba bivugwa ko izi ari ingamba yafashe kugira ngo yirinde gusaza vuba.

2. Eminem

Ni umuraperi ukomeye nawe, yafashe umwanzuro wo kureka ibiyobyabwenge. Eminem avuga ko byabanje kumutonda, kumva ko yagira icyo akora, yaba kuririmba cyangwa gufata amashusho nta kiyobyabwenge yafashe. Gusa ngo amaze kumenyera ubuzima butarangwa ibiyobyabwenge, alubumu ye yitwa Recovery yayikoze amaze kureka ibiyobyabwenge burundu.

3. Kim Kardashian

Azwiho kuba umunyamideli n'umunyadushya we n'abo mu muryango we, Kim Kardashian ni umwe mu byamamare udafata ibiyobyabwenge, akavuga ko ibi abikesha Se Robert Kardashian, wamutoje gutwara imodoka akiri muto akamuha inshingano zo gutahana bakuru be igihe babaga basinze. Aha niho yakurije gukura atari imbata y'ibiyobyabwenge cyangwa inzoga.

4. Blake Lively

Ni umukinnyi wa filime ukomeye wamenyekanye cyane muri filime y'uruhererekane Gossip Girl, nawe ni umwe mu byamamare bitanywa ibiyobyabwenge, akaba avuga ko impamvu nta yindi ari uko gusa aba yumva bitamushishikaje. Ibi bikunda gutangaza abantu cyane kubera uburyo akina anywa inzoga muri Gossip Girl aho aba yitwa Serena Van Der Woodsen.

5. Bradley Cooper

Amaze imyaka 18 yarahagaritse gufata ibiyobyabwenge, akavuga ko impamvu ari uko yabonaga biri kumwicira ubuzima. Filime yakinnye ari kumwe na Lady Gaga yitwa 'A Star Is Born' mu 2019 yerekana ari imbata y'ibiyobyabwenge bikanarangira yiyahuye, yandi tswe hashingiwe kubyamubayeho.

6. Jada Pinkett Smith

Ni umukinnyi wa filime, akaba n'umugore w'icyamamare Will Smith, ari mu abamaze igihe kirekire adakozwa ibiyobyabwenge, akavuga ko icyamuteye kubireka ari uburyo yabonaga inzoga zimutera ububabare mu mubiri ndetse zikamwica ahitamo kuzireka burundu n'ibindi biyobyabwenge byose.

7. Jennifer Hudson

Umuhanzikazi, umukinnyi wa filime akaba n'umunyamakuru Jennifer Hudson benshi bita J-Hud nawe nta kiyobyabwenge na kimwe akoresha. We avuga ko kuva yabaho atari yanagerageza na rimwe icyitwa ikiyobyabwenge. Ni ubuhamya bugoye kumva ku byamamare cyane cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

8. Tyra Banks

Ni umunyamideli uzwiho kuba yarashinze irushanwa rya 'American Next Top Model', nawe avuga ko kuva yabaho atigeze afata ibiyobyabwenge, ngo gusa afite imyaka 12 yigeze kugerageza kunywa inzoga ariko ntiyongera kugeza magingo aya.

9. Kristin Davis

Yamenyekanye cyane muri filime Sex And The City, nawe yahagaritse kunywa ibiyobyabwenge ku myaka 22 ngo kuko yabonaga bibangamira umurongo w'ibyo yifuza kuzageraho mu mwuga wo gukina filime.

10. Russell Brand

Umukinnyi wa filime akaba n'umunyarwenya Russell Brand wanabaye umugabo wa mbere wa Katy Perry, amaze imyaka 17 aretse ibiyobyabwenge byari byaramugize imbata, ndetse kuri ubu ni umwe mu bakangurira urubyiruko kureka ibiyobyabwenge.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132448/eminem-na-jennifer-lopez-mu-byamamare-10-bitanywa-inzoga-cyangwa-ibindi-biyobyabwenge-132448.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)