Ese mama aje gusinyira iyihe? Hagati ya Kiyovu Sports na Murera bagiye kwishakamo umunya mujyi kurusha undi kubera umukinnyi wafashe indege imwerekeza i Kigali kandi akaba avugwa mu makipe yombi -AMAFOTO - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ese mama aje gusinyira iyihe? Hagati ya Kiyovu Sports na Murera bagiye kwishakamo umunya mujyi kurusha undi kubera umukinnyi wafashe indege imwerekeza i Kigali kandi akaba avugwa mu makipe yombi.

Umukinnyi ukina hagati mu kibuga ukomoka mu gihugu cy'u Burundi Bigirimana Abedi amaze iminsi ateza urujijo bamwe mu bakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda kubera amakipe atavuga rumwe akomeje kuvugwamo.

Abedi yamaze gufata rutemikirere imwerekeza i Kigali gusa hari amakuru avuga ko uyu musore ashobora kwerekeza mu ikipe ya Kiyovu Sports yakiniraga umwaka ushize w'imikino.

Gusa hari andi makuru amwerekeza muri Rayon Sports imaze iminsi yifuza uyu mukinnyi cyane binavugwa ko yaba yaramaze kumvikana nayo gusa haracibazwa ikipe agiye kwerekezamo hagati yizi zombi.

Ifoto ya Bigirimana Abedi agiye gufata rutemikirere:

Bimwe mu byo abantu bagiye batangaza nyuma y'uko umunyamakuru Kwizigira ukorera itangazamakuru ry'igihugu agaragaje ko Abedi agiye kuza i Kigali:

 



Source : https://yegob.rw/ese-mama-aje-gusinyira-iyihe-hagati-ya-kiyovu-sports-na-murera-bagiye-kwishakamo-umunya-mujyi-kurusha-undi-kubera-umukinnyi-wafashe-indege-imwerekeza-i-kigali-kandi-akaba-avugwa-mu-makipe-yombi-amaf/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)