Ese Prince Kid yemerewe gukora ubucuruzi nu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Prince Kid azaburana ku itariki 15 Nzeri 2023 ku majwi yasuzumiwe muri Rwanda Forensic Laboratory (RFL). Aya majwi kandi yakorewe raporo n'umuhanga mu bijyanye n'amajwi no gutahura umwimerere wayo. Ariko rero umunyamategeko ufite uburambe akaba anafite sosiyete (firm) yunganira abantu mu mategeko yitwa Muramira& Co advocates yahaye ikiganiro cyihariye Inyarwanda ku bibazo byose abanyarwanda bibaza kuri dosiye ya Prince Kid.



 Kugirango urubanza rwa Prince Kid rushyirwe muri Nzeri, Ngabire Blaise wari uyoboye inteko y'abacamanza yasobanuye ko muri Kanama abacamanza bazaba bari mu mahugurwa abongerera ubushobozi. Ikindi kandi mu bacamanza bafite dosiye ya Prince Kid harimo uzaba afite ikiruhuko yemererwa n'itegeko ry'umurimo kizarangirana na Kanama. Aha rero Inyarwanda yashatse kumenya byinshi ku majwi yatumye urubanza rusubira irudubi cyangwa se ibubisi.

INKURU WASOMA

INKURU BIFITANYE ISANO

INKURU KURI PRINCE KID

Twegereye Maitre Muramira Innocent, ni umunyamategeko wa Ambasade ya Uganda mu Rwanda, aburanira ibigo bikomeye ndetse afite uburambe mu bijyanye n'amategeko y'umuryango (family law) amategeko y'inganda n'ibigo by'ubucuruzi (corporate, rademark registration, Company registration, corporate, commercial,civil ,debt recovery, arbitration, criminal litigation , immigration,family ,divorce custody , employment & labour cases in Rwanda) . Ku ngingo y'amajwi  yajyanywe gupimishwa, Maitre Innocent yasobanuye ko ibimenyetso byose by'amajwi birasuzumwa. 


Ati:'Ibimenyetso by'amajwi 'voices, audio recorded' amategeko asobanura ko bigomba gusuzumwa na Laboratory ibifitiye ububasha cyangwa se umuntu ubifitiye ububasha. Ariko ibyo ntabwo bihagije kuko bigomba kuburanwaho n'impande zombi'. 


Maitre Muramira Innocent avuga ko ubushinjacyaha bufite ububasha bwo gushaka ibimenyetso bishinja n'ibishinjura Prince Kid. Ariko rero urukiko rufite ububasha mu bushishozi bwarwo guha agaciro cyangwa se gutesha agaciro ibimenyetso. Imanza z'inshinjabyaha abaregwa bagomba kugaragaza ko nta gushidikanya guhari. Ingingo ya 107 mu itegeko rya 2018 mu gitabo mpanabyaha ivuga ko ugomba kwerekana impamvu kandi ko nta gushidikanya kwabayeho. 


Ubushinjacyaha bushingira ku bimenyetso bifatika kugirango ukurikiranywe ahamwe icyaha. Ingingo ya 111 ivuga ko ishidikanya rirengera uregwa. Bivuze ko habayeho kwivuguruza ku bimenyetso by'ubushinjacyaha Prince Kid yaba umwere bidasubirwaho. Ingingo ya 4: Ikoreshwa ry'amategeko ahana

Amategeko ahana agomba gufatwa uko ateye, ntashobora gukoreshwa ku buryo butandukira.


Inkiko zibujijwe guca imanza ku buryo bugenekereje.

 

Ese Prince Kid yakomeza ubushabitsi?


Kuri iyi ngingo ijyanye no kuba yakora ubukwe, Maitre Muramira Innocent yabwiye Inyarwanda ko urukiko rwisumbuye rwamugize umwere. Umwanzuro umugira umwere wasomwe ku itariki 12 Ukuboza 2022 ahita ataha ava muri gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere. Ati'Mu Rwanda amategeko ntabwo yamubuza gukora ubukwe cyangwa se ubucuruzi kuko yakomeza gukora inshingano ze ntakibazo'.


 Itegeko nshinga rya repubulika y'u Rwanda mu ngingo ya 29 ivuga ko umuntu asigara ari umwere igihe atarakatirwa n'inkiko. Yaba mbere yo kuburana, ari kuburana n'igihe atarakatirwa n'urukiko aba ari umwere kandi yemerewe gukora icyo ashaka. Uhereye aha rero wahamya ko Prince Kid ari umwere kugeza igihe hazasomerwa umwanzuro w'ubujurire.

 

Zimwe mu ngingo zizifashishwa mu rubanza rwa Prince Kid

 

Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018  riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange

Ingingo ya 107: Ibimenyetso byemeza icyaha Ubushinjacyaha, uwakorewe icyaha cyangwa se abamufiteho uburenganzira iyo baregeye indishyi z'akababaro cyangwa biregeye umuburanyi, ni bo bagomba gutanga ibimenyetso byemeza icyaha.

Ukurikiranyweho icyaha afatwa nk'umwere igihe cyose urubanza rutaramwemeza icyaha burundu. Iyo icyaha cye kitaragaragazwa,ushinjwa ntagomba gutanga ibimenyetso byo kwiregura.


Icyakora, iyo icyaha cyabonewe ibimenyetso bikigaragaza, ugikurikiranyweho cyangwa umwunganira ashobora kwerekana impamvu zose yireguza, zerekana ko ikirego kitakwemerwa, zihamya ko icyo aregwa atari icyaha cyangwa se ko ari umwere n'izindi mpamvu zose zivuguruza izimuhamya icyocyaha.


Uretse igihe itegeko ribiteganya ukundi, ku byerekeranye n'itangwa ry'ibimenyetso

hakurikizwa itegeko rijyanye n'itangwa ry'ibimenyetso.

 

Ingingo ya 111: Ishidikanya rirengera ushinjwa


Gushidikanya birengera ushinjwa. Iyo urubanza rwakurikiranywe mu buryo bwose, ntihagire ibimenyetso nyakuri biboneka byemeza nta shiti abacamanza ko ushinjwa yakoze icyaha koko, bagomba kwemeza ko atsinze

 

Nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 :Itegeko ryerekeye imiburanishirize y'imanza z'inshinjabyaha



 

 

Maitre Innocent Muramira ni umunyamategeko wa Ambasade ya Uganda mu Rwanda. Amaze igihe aburana imanza z'ibigo bikomeye, inganda, imanza z'imiryango kandi afite sosiyete itanga ubwunganizi mu by'amategeko yitwa Muramira& Co advoctaes


Miss Elsa na Prince Kid baseranye imbere y'amategeko  tariki 02-3-203 mu Murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo. Hategerejwe gusaba no gukwa.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131933/ese-prince-kid-yemerewe-gukora-ubucuruzi-nubukwe-mu-gihe-agisiragira-mu-nkiko-131933.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)