Gapapu i Nyarugenge! Kiyovu Sports yakosoye Rayon Sports #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kiyovu Sports yateye gapapu Rayon Sports maze isinyisha rutahizamu w'umurundi, Richard Bazombwa Kirongozi.

Uyu mukinnyi ukina usatira anyuze ku ruhande, yageze mu Rwanda ku Cyumweru tariki ya 23 Nyakanga 2023 aho yari aje mu biganiro bya nyuma na Rayon Sports.

Richard wari usigaje umwaka umwe wa Bumamuru bivugwa ko yaje yaratangiye ibiganiro na Kiyovu Sports ariko ubuyobozi bwa Rayon Sports butabizi.

Uyu mukinnyi wategewe na Rayon Sports ndetse ikamukurikirana kugeza ageze i Kigali, ku wa Mbere ubwo yari yagiye mu biganiro n'iyi kipe ariko baza gusanga hari ibyangombwa adafite bamusaba kujya kubishaka kuko batamusinyisha atabifite kubera ko batabona uko bamwandikisha ngo azabakinire imikino Nyafurika.

Aha nibwo Kiyovu Sports yari yaravuganye na Bumamuru FC yahise imwibira, nubwo Rayon yari yamutegeye ngo asubire gushaka ibyangombwa, aho gusubira i Burundi bahise bajya mu biganiro na Kiyovu Sports yari yiteguye kwishyura miliyoni 22 bifuzaga.

Impande zombi zaje kumvikana maze uyu mukinnyi ejo hashize asinyira Kiyovu Sports amasezerano y'imyaka ibiri azageza muri 2025.

Richard Bazombwa Kirongozi asinyira Kiyovu Sports
Ubu ni umukinnyi mushya wa Kiyovu Sports



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/gapapu-i-nyarugenge-kiyovu-sports-yakosoye-rayon-sports

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)