Biyemeje kubana byemewe n'amategeko ya Repubulika y'u Rwanda kandi bahana isezerano ryo gushyingirwa imbere y'Imana, nyuma y'imyaka ibiri yari ishize bari mu munyenga w'urukundo kugeza biyemeje guhuza imiryango, inshuti n'abavandimwe.
Gauchi usanzwe uzwi mu ndirimbo nka 'Nezerwa' ntiyigeze agaragaza uyu mukunzi we ku mbuga nkoranyambaga, kugeza ubwo yashyiraga hanze ubutumire 'Invitation' mu bukwe bwe.
Ubwo yashyiraga hanze 'invitation' z'ubukwe mu minsi ishize, yavuze ko umukunzi we yujuje buri kimwe 'nashakaga ku mugore tuzabana ubuzima bwanjye bwose'.
Amwe mu mafoto yasangije abamukurikirana, yayaherekeresheje amagambo y'urukundo yumvikanisha ko yahisemo neza, kandi akunda uyu mukobwa byimazeyo.
Ubu iminsi itatu irashize atangiye ubuzima bushya n'umukunzi we; kuko barushinze ku Cyumweru tariki 9 Nyakanga 2023. Gusaba no gukwa byabereye kuri Panorama ku i Rebero, gusezerana imbere y'Imana bibera muri Christ's Church Rwanda i Gacuriro.
Gauchi ari mu bahanzi b'abanyamafaranga mu Rwanda, ushingiye ku bikorwa birimo amazu, imodoka zihenze agendamo n'ibindi. Asanzwe anakora imirimo irimo ifata agaciro k'abarirwa muri za Miliyari.
Aherutse kubwira InyaRwanda ko agiye gushora imari mu muziki, ku buryo nawe azashyira itafari rye ku muziki w'u Rwanda akawuteza imbere binyuze mu gufasha abanyempano, gukorana indirimbo n'abahanzi bakomeye ku Isi n'ibindi.
Gauchi aherutse gupfundikira album ye ya mbere yise 'Collabo' iriho indirimbo zirenga 15. Asanzwe azwi mu ndirimbo nka 'Nezerwa', 'Ikaze', 'Ceza' n'izindi.
Gauchi yakoze ubukwe n'umukunzi we Mucyo- Avuga ko yujuje buri kimwe yari akeneye ku mufashaÂ
Ku Cyumweru tariki 9 Nyakanga 2023, nibwo Gauchi na Mucyo batangiye urugendo rwo kubana nk'umugabo n'umugore
ÂImiryango yombi yashyigikiye uyu muryango mushya
Wari umunsi udasanzwe mu buzima bwa Mucyo warushinze Gauchi usanzwe ari umuhanzi n'umushabitsi
Gauchi amaze imyaka irenga itanu ari mu muziki, yaherekejwe n'ibikorwa bifasha abandi bahanziÂ
Gauchi ari mu bahanzi b'abanyamafaranga batavugwa!Â
Ni cyo gituma umuntu azasiga Se na Nyina akabana n'umugore we akaramata, bombi bakaba umubiri umwe byanditse mu Intangiriro 2: 24 Â
Umuhanzi Yverry uzwi mu ndirimbo z'imitoma yaririmbye mu bukwe bwa mugenzi we Gauchi
Bahanye isezerano ryo gushyingirwa imbere y'Imana, biyemeza kubana GikirisituÂ
Itorero Intayoberana rizwi mu mbyino gakondo ryasusurukije abarenga 600 bitabiriye ubukwe bwa Gauchi n'umukunzi we MucyoÂ
Imyaka ibiri yari ishize Gauchi na Mucyo bari mu munyenga w'urukundo wagejeje ku kwiyemeza kurushinga