Igitaramo cy'urwenya kimaze kumenyerwa mu guha umwanya abanyempano bashaka kwigaragaza mu mwuga wo gusetsa cyaraye kibaye habera umwihariko wo gukusanya amafaranga yo gushyigikira Fally Merci.
Â
Iki gitaramo kiba kabiri mu kwezi buri wa kane cyaraye kibaye ariko cyitabirwa n'abanyarwanda baba i Mahanga'Diaspora' aribo baje gusemburwa na Ramjaane Joshua bakusanya arenga ibihumbi 900 Frws nk'uko yabitangarije InyaRwanda mu kiganiro cyihariye twagiranye nyuma y'igitaramo.
Ramjaane Joshua yabwiye InyaRwanda ko gukusanya aya mafaranga atari igikorwa cyarangiriye hariya kuko afite umushinga wo gutangiza igikorwa cyo gushyiraho ikigega kizajya gitera ingabo mu bitugu ababa mu ruganda rw'imyidagaduro ariko iyo nkunga ikajya ikusanywa n'abanyarwanda baba mahanga 'Diaspora'.Â
Ramjaane Joshua ati'Hariya Merci yabonye arenga 900,000Frws ariko hari abandi bakomeje kunyemerera ko bazakomeza kumutera ingabo mu bitugu'.
 Ramjaane yaboneyeho atunga agatoki abanyarwanda baba i Mahanga bigira ba ntibindeba ntibashyigikire ibikorwa byo mu ruganda rw'imyidagaduro.
Ramjaane Joshua yagiye ku rubyiniro ahawe inda ya bukuru na Clapton Kibonge uhora amushimira uruhare yagize mu rugendo rwe rwo gukina filimi dore ko yaje no guhirwa.
Â
Â
REBA AMAFOTO 50 YA GEN-Z COMEDY SHOW YABAYE TARIKI 28 NYAKANGA 2023
Abanyarwenya bataramenyekana barigaragaza
Fally Merci ashaka kwagura igitaramo kikagera mu gihugu hose
Fally Merci asaba abaterankunga kumwegera
Abafana baba basetse batembagaye
Fally Merci yatangiye atazi ko igitaramo kizafata
Uyu munyarwenya ataha mu karere ka Ruhango
Abafana baba bizihiwe
Clapton Kibonge akunze gushyigikira abanyempano
Abanyarwenya bataramenyekana bashimira Fally Merci ku ruhare agira mu kubaha umwanya bakigaragaza
Ally Soudy yari yatumiwe anatanga ikiganiro
Baraseka inkanka zikagaragara
Umunyarwenya Ramjaane Joshua yari yasetse yatembagaye. Clapton Kibonge nawe yari yasetse karahava
Ally Soudy yatanze ikiganiro agaruka ku rugendo rwe mu itangazamakuru
Ramjaane Joshua yakusanyirije Fally Merci arenga 900,000Frws
Ramjaane yasobanuye ko agiye guhwitura Diaspora ikajya igira uruhare mu iterambere ry'imyidagaduro mu Rwanda
Ramjaane yatangaje ko igihe kigeze Diaspora ikigaragaza
Mc Nario yashyigikiye Fally Merci
Nimu Roger yari ku rutonde rw'abasusurukije abafana
AMAFOTO:NATHANAEL