Gicumbi: Amata ari kunywa umugabo agasiba undi kubera igiciro cyikubye kabiri cyikaruta icya Kigali - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aborozi bo mu Karere ka Gicumbi bafite impungenge ko izuba ryatumye ubwatsi bubura binagira ingaruka ku giciro cy'amata, ubu kimaze kwikuba kabiri mu gihe afasha mu kurwanya imirire mibi.

Gicumbi ni kamwe mu Turere tubonekamo umukamo mwinshi mu gihugu.

Aborozi bavuga ko mu gihe cy'imvura, usanga litiro igura 300 Frw, ariko kubera izuba igeze kuri 600 Frw.

Umwe mu baturage gukorera ubworozi muri aka karere witwa Yankurije, yavuze ko bishobora no guteza ingaruka ku mikurire y' abana.

Aborozi bo muri aka karere basaba kwegerezwa imashini zuhira mu mirima ku giciro kirimo nkunganire, gusa ubuyobozi bukabasobanurira ko imashini zuhira zitangwa ku giciro kirimo nkunganire ku bihingwa by' ibiribwa gusa.



Source : https://yegob.rw/gicumbi-amata-ari-kunywa-umugabo-agasiba-undi-kubera-igiciro-cyikubye-kabiri-cyikaruta-icya-kigali/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)