Ingabo zari iza RPA zafashe iya mbere mu kubohora u Rwanda zari zigizwe na benshi b'urubyiruko; ijoro n'amanywa badasinzira kugeza ubwo umunyarwanda yongeye guhabwa ijambo imbere mu gihugu no hanze yacyo, kuva mu myaka 29 ishize.
Umusanzu w'umuhanzi warigaragaje mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, kuko hari umubare munini w'abahanzi bakoresheje inganzo yabo mu ndirimbo zahaye 'Morale' Inkotanyi- Hari abakiriho n'abandi bitabye Imana; umusanzu wabo ntugereranywa.
Masamba Intore uri mu bahanzi bubakiye inganzo yabo ku rugamba rwo kubohora u Rwanda, yabwiye InyaRwanda ko Ingabo zari iza RPA zafashe icyemezo cyo kubohora Abanyarwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi kubera ko ibiganiro n'imishyikirano byari byananiranye.
Yavuze ati 'Icyatumye rero twiyemeza kugana iy'ishyamba ni uko byari byanze. Twaragerageje kuganira, twaragerageje kumvikana, biranga noneho birangira tubwiwe y'uko ikirahure cyuzuye. Ibyo rero urumva ko nta muntu washoboraga kwihangana. Ni cyo gituma hafashwe umuheto.'
Rtd Captain Daphrosa Intaramirwa uri mu Ingabo zari iza PRA zahoboye u Rwanda, aherutse kubwira Televiziyo Rwanda, ko bafashe icyemezo cyo kubohora u Rwanda, biturutse ku buzima bari babayemo mu buhunzi n'imiryango y'abo.
Uyu mubyeyi winjiye mu gisirikare cya Uganda mu 1982, yagize ati 'Icyatumye dufata iya mbere kugira ngo tubohore Igihugu ni uko mu mahanga nyine ari amahanga, amahanga arahanda.Â
Mu mahanga ntabwo twari tumeze neza, ntabwo twari tumerewe neza, n'ubwo twari abasirikare rwose, ntabwo byari byiza, twari mu gisirikare cy'amahanga atari iwacu. Nta munezero twari dufite muri macye."Â
InyaRwanda yaganiriye na bamwe mu bahanzi bagaruka ku musanzu wabo mu Kwibohora n'ubutumwa batanga:
King James uherutse gusohora indirimbo 'Mfata'
King James yabwiye InyaRwanda ko umunsi wo Kwibohora umwibutsa imbaraga abagabo n'abagore 'bitangiye Igihugu kikaba kimeze uko kimeza uyu munsi'. Aho nyuma y'urugamba rwo kubohora u Rwanda, ubuhanzi n'izindi ngeri z'ubuzima bwabaye akazi gatunga umuntu.
Uyu munyamuziki avuga ko urubyiruko rufite umukoro wo gukora cyane kugira ngo ibyo abitangiye Igihugu baharaniye bitazasibangana.
Yavuze ati 'Tubashimiye tubikuye ku mutima. Kandi nk'urubyiruko bikwiye kuba mu nshingano zacu gukora cyane kugira ngo ibyo batangiye bitazasubira inyuma maze tubaheshe ishema.'
Umuhanzi w'indirimbo zubakiye kuri gakondo, Nziza Francis uririmba mu bitaramo bitandukanye, avuga ko kuri we kwibohora ari 'ukwigobotora ingoyi cyangwa igisa nayo cyikuboshye cyangwa se cyikwitambika kugera ku ntego zawe'.
Nziza Francis uherutse kuririmba mu gitaramo cyabereye muri International School of Kigali
Nziza Francis uzwi mu ndirimbo nka 'Warabohowe' avuga ko kwibohora ari umurongo mugari w'aho abantu bagomba guhora barwanya ikibi.
Ati 'By'umwihariko ku Rwanda ni igikorwa cy'ubutwari kigaragaza ko buri wese cyane urubyiruko tugomba iteka guhora turwanya ikibi, twanga akarengane n'icyadindiza wowe cyangwa mugenzi wawe tugera ikirenge mu kizima cy'abatubanjirize tube bazima mu Isi nzima.'
Young Grace uherutse gusohora indirimbo 'DOKTA'
Umuraperi Young Grace uzwi mu ndirimbo nka 'Ataha he', avuga ko muri iki gihe u Rwanda rwizihiza ku nshuro ya 29 umunsi wo kwibohora, umusanzu w'umuhanzi ari ugukunda Igihugu, kugikorera no ku kirwanirira ndetse byaba na ngombwa 'tukakitangira'.
Young Grace asaba urubyiruko guharanira gutera ikirenge mu 'cy'ababyeyi bacu ari bo Ingabo zacu biciye mu bihangano byacu. Anavuga ko abahanzi bakwiye gutanga ubutumwa bwiza bujyanye n'imyifatire myiza ikwiye intore.
Shaffy uherutse mu Rwanda aho yakoreye indirimbo
Umuhanzi Shaffy ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko muri iki gihe u Rwanda rwizihiza Kwibohora ashima Intwari 'zitanze ku bwacu twese Abanyarwanda'.
Uyu musore uzwi mu ndirimbo nka 'Akabanga', avuga ko imbuto z'ubutwari n'ubwitange bw'Ingabo zari iza RPA zabyaye 'urubyiruko ruzi amateka yacu kandi runabafatiraho urugeddo rw'ubwitange'.
Yavuze ko nk'umuhanzi kandi akaba akiri mu cyiciro cy'urubyiruko, umusanzu we mu rugendo rwo kwibohora ni 'uguhesha ishema Igihugu, nkagikunda, nkakirata kandi nkaba nakitangira igihe kibinsabye'.
Cyusa Ibrahim witegura gusohora album ya mbere yise 'Muvumwamata'
Cyusa Ibrahim uzwi mu ndirimbo nka 'Imparamba', asaba Abanyarwanda gutahiriza umugozi umwe, kandi bakumva ko kwibohora ari ihame rya buri wese.
Yavuze ko 'Dufite igihugu cyiza n'ubuyobozi bwiza, n'utandukira ushaka kutumvira wumve ko uri kugomera uwatanze amaraso yo kukubohora no kugira ngo ugire umudendezo nk'uwo urimo cyane ko benshi mu bindi bihugu babuze amahoro nk'ayo ufite wowe ubu.'
Tom Close uherutse gusohora album ya cyenda yise 'Essence'
Umuhanzi akaba n'Umuyobozi w'Ikigo Gishinzwe Gutanga Amaraso muri RBC, Tom Close avuga ko iyo witegereje uko urugamba rwo kubohora u Rwanda rwagenze, ukareba n'aho u Rwanda rugana, bitanga ishusho y'ibisubizo by'ibibazo abantu bahura nabyo umunsi ku munsi.
Yavuze ati 'Iyo uzirikanye uko urugamba rwo kwibohora rwagenze, ukanareba aho u Rwanda rugeze ubu, ubona ko twe ubwacu twifitemo ibisubizo by'ibibazo duhura nabyo, ndetse kandi ko ntacyatunanira igihe twunze ubumwe nk'abanyarwanda.'
Riderman uherutse gusohora indirimbo 'Nta busutwa'
Umuraperi Riderman umaze imyaka irenga 15 ari mu muziki, avuga ko muri iki gihe Abanyarwanda bizihiza ku nshuro ya 29 Umunsi wo Kwibohora, hakwiye no kuzirikana ko gukundana no gushyira hamwe ari byo bizatuma batera imbere.
Yavuze kandi ko bakwiriye kuzirikana ko u Rwanda ari 'urwacu tugomba kurukunda, kurukorera ndetse no kurwanya uwashaka gusenya ibyo rugeraho umunsi ku wundi.
Riderman uzwi mu ndirimbo nka 'Inyuguti ya R', avuga ko buri wese akwiye guharanira inyungu rusange z'Abanyarwanda.
Ati 'Nk'uko abarwanye urugamba rwo kwibohora bitanze, ni ko natwe dukwiye kwigomwa zimwe mu nyungu bwite zacu kugira ngo duharanire inyungu rusange zacu nk'abanyarwanda.'
Senderi Hit uherutse gusohora indirimbo 'Gikoba'
Umuhanzi Senderi Hit umenyerewe mu ndirimbo zigaruka ku rugamba rwo kubohora u Rwanda n'izindi zigaruka ku gihugu muri rusange, avuga ko yagize amahirwe adasanzwe yo gukurira mu biganza byiza bya FPR Inkotanyi nk'Inkeragutabara aririmba indirimbo zivuga ku butwari bw'abitanze batizigamye bakabohora u Rwanda bagahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yavuze ko intego ye nk'umuhanzi ni ukurinda ibyo Abanyarwanda bigejejeho. Kandi indirimbo ze nka 'Nzabivuga, Gikoba, Twaribohoye, Intore ntiganya n'izindi zibisobanura neza'.
Teta Diana umaze iminsi mu bitaramo mu Burayi
Umuhanzikazi Teta Diana avuga ko ijambo kwibohora arifata nk'ihumure. Bikaba umunsi usobanuye byinshi yizihiza iteka aho yaba ari hose.
Uyu muhanzikazi wamamaye mu ndirimbo nka 'Birangwa' avuga ko nk'umuhanzi yifashishije inganzo ze atanga ubutumwa bw'amahoro, umurage n'urukundo, kuko ari byo shingiro y'ibindi byose 'twifuza'. Ati 'Dukundane kandi dushyigikirane.'
Safi Madiba ukorera umuziki muri Canada
Safi uherutse gusohora indirimbo zirimo 'Fame', avuga ko nk'umuhanzi kandi akaba n'urubyiruko yibutsa bagenzi be kurushaho gusobanukirwa icyo kwibohora bivuze ku 'gihugu cyacu' ari na ko baharanira kwiga amateka y'igihugu kuko 'utazi aho yavuye ntamenya aho agana.'
Uyu muhanzi avuga ko bakwiye kumenya ko 'nk'abanyarwanda ari twe tugomba kwihitiramo uko tubaho n'uko dutwara igihugu cyacu.
Kuri we 'Abanyamahanga ntibagomba kutubwira icyo dukora kuko u Rwanda dufite umuco tugomba gusigasira n'ururimi rw'Ikinyarwanda, bityo tugakomeza kubaka igihugu twumva twifuza nk'abanyarwanda'.
Patient Bizimana ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana, avuga ko imyaka 29 ishize u Rwanda, ijyanye no kuba Abanyarwanda baribohoye mu nguni zose z'ubuzima nk'imitekerereze, imyumvire, kandi bakaba batumbirije ahazaza heza.
Ati 'Twibohoye mu mitekerereze, twibohoye mu myumvire y'ahahise, dutumbiriye ahazaza heza hashingiye mu mizi y'impanuro duhabwa n'ubuyobozi bubereye u Rwanda."
Rafiki wamamaye mu njyana ya Coga Style
Umuhanazi Rafiki wamamaye mu myaka 10 ishize, avuga ko tariki 4 Nyakanga buri mwaka, ikwiye kubera impamvu ikomeye abahanzi yo guhanga ibihangano bifasha umuryango gukomeza kwiyubaka.
Ati 'Uyu munsi wo Kwibohora utwibutsa kuzirikana guhanga ibihangano bifasha umuryango nyarwanda gukomeza kwiyubaka.
Massamba Intore wakoresheje ingazo ye ku rugamba
Umuhanzi Massamba Intore uzwi mu ndirimbo zahaye 'morale' ingabo zari iza RPA zari ku rugamba, avuga ko kwibohora ari ibya buri wese mu rwego arimo, mu kazi arimo, mu mpano agira 'kugira ngo yigobotore ibituma ataba we'.
Uyu mugabo usanzwe ari Umutoza w'Itorero ry'Igihugu, avuga ko muri iki gihe Abanyarwanda bazirikana kwibohora, umuhanzi agomba guhora azirikana igihugu cye, igituma gishobora gutera imbere.
Ati" Nta kindi ni ubutumwa buzima, ni ugukora ibintu bizima. Ni ugufasha abaturage mu kubagezaho ubutumwa bububaka. Ni ukugendera ku ndangagaciro, kubaka ubunyarwanda, ubusizi no mu buhanzi, no kumva ko uwo ari we wese waza ashaka kurusubiza inyuma, hari imbunda y'inganzo wamurashisha."
Masamba avuga ko igihugu cyabohowe. Yisunga ijambo rya Perezida Kagame yavuze, aho yavuze ko amateka y'u Rwanda yanditswe mu maraso y'abantu barwo adashobora gusibwa na wino y'ikaramu.
Uyu muhanzi avuga ko ubu butumwa bukomeye, bityo buri wese akwiriye 'kumva ko igihugu kitanabonetse nk'impano, cyabonetse ari uko amaraso amenetse'.
Yasabye Abanyarwanda gukora buri kimwe neza, barangamiye kwiteza imbere no guteza imbere igihugu, kandi bakabikorana umutima ukunze, gukindisha abakiri bato Igihugu no kubumvisha y'uko 'nta handi nta n'undi uzaze ngo akuremere atari amaboko yawe'.
Muyoboke Alex wabaye umujyanama w'abahanzi bakomeye mu Rwanda
Muyoboke uri kubarizwa mu bihugu byo mu Burayi muri iki gihe, yavuze ko tariki 4 Nyakanga ayifta nk'umunsi 'u Rwanda rwabayeho bwa kabiri nyuma y'abakoroni ', kandi ukaba 'Umunsi Mukuru mu minsi yose'.
Yabwiye urubyiruko gutsinda ubukene n'ibiyobyabwenge kuko ari bwo bazaba bibohoye bya nyabyo.
Ati 'Urubyiruko rero iki ni cyo gihe ngo rutsinde ubukene, ibiyobyabwenge n'ibindi bibarangaza kuko urubyiruko rw'icyo gihe ni rwo twitanze rubohora Igihugu cyacu kiza cyuzuye umutekano n'amahoro.Â
Tonzi uzwi mu ndirimbo ziha ikuzo Imana
Tonzi uherutse gusohora indirimbo 'Nahisemo', avuga ko ntawashidikanya ku butwari bw'abitanze kugira ngo tube dufite Igihugu cyiza 'nk'iki u Rwanda'.
Kuri we, avuga ko tariki ya 4 Nyakanga buri mwaka, ari umunsi wo kongera kutwibutsa ko aya mahoro 'iterambere n'ibindi byiza byinshi hari ababiharaniye kugira ngo uyu munsi tube turiho neza.'
Yavuze ko ibi bitanga umukoro kuri twese wo 'gukomeza kubisigasira tugahora dutsindisha ikibi ikiza, ndetse n'ikintu cyose cyashaka kongera kutuboha nk'abanyarwanda tukakirwanya mu nguni zose.'
Uyu muhanzikazi umaze imyaka irenga 15 mu muziki, avuga ko buri wese akwiye kugira uruhare 'mu kubaka igihugu cyacu'. Ati 'Ntawe tubisiganya, byose bigashingira ku mahitamo meza.'
Tonzi asanzwe ari mu ishyirahamwe ry'abahanzi Nyarwanda. Avuga ko abahanzi bafite umukoro wo gukomeza gutanga ubutumwa bwiza kandi bwubaka, kandi bakagira imyitwarire myiza mu byo bakora.
Ati 'Abahanzi ni uruhare rwacu gukomeza gutanga ubutumwa bwiza bwubaka, ndetse no kugira imyitwarire myiza mubyo dukora, twirinda ibiyobyabwenge byatwanduriza ubuzima. Urubyiruko nitwe mbaraga z' igihugu amahirwe dufite ntituyapfushe ubusa.'