Habaye impanuka ikomeye cyane y'ikamyo nini yaguye mu muhanda rwa gati maze umushoferi wari uyitwaye akahabonera ibitangaza.
Mu murenge wa Busogo mu karere ka Musanze, umushoferi yarokotse impanuka aho ikamyo yari atwaye yabuze feri igwa mu muganda Musanze-Busogo.
Umunyamabanga nshingwabiikorwa w'umurenge wa Busogo, Ndayambaje Kalima Augustin yabwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru ko, iyo kamyo ikimara kugwa, habayeho ubutabazi bwihuse mu kurengera ubuzima bw'umushoferi wari uyitwaye aho k'ubw'amahirwe yayivuyemo ari muzima.