Habaye iwabo mu bintu atakekaga! Kelvin Heart n'umuryango we batakagije u Rwanda karahava bitewe n'ibyo bahaboneye -AMAFOTO - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyarwenya Kevin Hart yasangije abamukurikira ibihe byiza yagiriye mu Rwanda, ashima uko yakiriwe.

Nyuma y'iminsi 11 avuye mu Rwanda, Kevin Hart, yasangije abamukurikira ku rubuga rwa Instagram ibihe yagiriye mu Rwanda, avuga ko yishimiye ubwiza bw'u Rwanda n'uko Abanyarwanda bamwakiriye muri rusange.

Yanditse ati 'Umuryango wa Hart ufashe uyu mwanya ushimira u Rwanda ku bihe byiza mu buzima bwawo wagiriye mu Rwanda.'

'Umuryango wanjye uzahora wishimira uburyo wakiriwe mu buryo butangaje. Muri beza cyane, sinabona icyo mvuga. Turabakunda cyane mwese.'

Mu mashusho uyu muryango wafashe agaragaramo ingagi zo mu Pariki y'Igihugu y'Ibirunga, uko yakiriwe agera kuri hoteli yacumbitsemo ubwo yari ageze mu Karere ka Musanze n'ibindi.



Source : https://yegob.rw/habaye-iwabo-mu-bintu-atakekaga-kelvin-heart-numuryango-we-batakagije-u-rwanda-karahava-bitewe-nibyo-bahaboneye-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)