Muri Alijeriya byibuze abantu 34 bishwe ubwo bisi itwara abagenzi yagonganaga n'imodoka y'ubucuruzi.
Amashusho yerekanaga iyi bisi yangiritse cyane nyuma yimpanuka yabaye ahagana mu ma saa yine za mugitondo hafi ya Tamanrasset, nko mu bilometero 2000 uvuye mu majyepfo y'umurwa mukuru wa Alijeriya.
Ibitangazamakuru byaho byavuze ko imirambo yaguye mu mpanuka ya bisi yahise ikurwamo byihuse kugirango hakorwe iperereza ku cyaba cyateye iyo mpanuka.
Andi mashusho yasangiwe n'ibitangazamakuru byo muri Alijeriya yerekana abatabazi aho bari, hafi y'imodoka ebyiri zahiye zagize impanuka.