Hakinwe umunsi wa 2 wa 'Mako Sharks Swimming League', Kigali na Rubavu barigaragaza (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunsi wa kabiri w'irushanwa ryo koga mu babigize umwuga rya 'Mako Sharks Swimming League', mu bakobwa Kivu Kwetu y'i Rubavu no mu bagabo Mako Sharks yo muri Kigali zitwara neza.

Ni irushanwa ryateguwe n'ikipe ya Mako Sharks riba ku wa Gatandatu tariki ya 1 Nyakanga 2023 ribera muri Green Hills Academy.

Abakinnyi 107 nibo bitabiriye umunsi wa 2 bavuye kuri 94 bari bitabiriye umunsi wa mbere w'iri rushanwa wakinwe tariki ya 18 Werurwe uyu mwaka.

Mu byiciro byari bihanzwe amaso harimo metero 100, 200 na 400 mu koga Butterfly, Backstroke, Breaststroke na Freestyle, 200 IM na Relay (aho ikipe yatoranyije abakinnyi bane bakoga basimburanwa kuri izo nyogo twavuze haruguru).

Umuyobozi w'Ikipe ya Mako Sharks akaba n'Umunyamabanga w'Ishyirahamwe ry'Umukino wo Koga mu Rwanda (RSF), Bazatsinda James, yavuze ko bishimiye uko uyu munsi wa kabiri wagenze ndetse bizeye ko ubwo irushanwa rizaba risozwa mu Ukwakira bizarushaho.

Ati 'Uyu munsi hakinwe umunsi ubanziriza uwa nyuma, ibi bikaba byatweretse ishusho nyirizina izaranga umunsi wa nyuma utegerejwe mu Ukwakira uyu mwaka, tariki ya 22 na 23.'

'Abakinnyi bagiye gukomeza gukoresha imbaraga zidasanzwe bitegura umunsi wa nyuma, dore ko uzaba udasanzwe kuko uzanitabirwa n'amakipe yo hanze y'igihugu, bityo abakinnyi bacu turabasaba gukomeza kwitegura mu rwego rwo kuzahesha ishema umukino wo Koga ku ruhando mpuzamahanga.'

Ntabwo hatanzwe ibihembo cyangwa imidali ahubwo amanota y'umunsi wa mbere n'ay'uwa kabiri ndetse n'ay'umunsi wa nyuma azateranywa abazagira menshi nibo bazegukana irushanwa.

Biteganyijwe ko umunsi wa nyuma w'iri rushanwa uzitabirwa n'amakipe yo hanze y'u Rwanda aho 4 yo muri Kenya na Uganda yamaze kwemeza ko azaza, gusa azitabira akine ariko ntabwo azaba ari mu barushanwa bazahembwa.



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/hakinwe-umunsi-wa-2-wa-mako-sharks-swimming-league-kigali-na-rubavu-barigaragaza-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)