Hamenyekanye umukinnyi umwe rukumbi wari usanzwe akina hano mu Rwanda w'umunyampahanga uri ku rutonde rw'abakinnyi APR FC yamaze kumvikana nabo - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hamenyekanye umukinnyi umwe rukumbi wari usanzwe akina hano mu Rwanda w'umunyampahanga uri ku rutonde rw'abakinnyi APR FC yamaze kumvikana nabo ni nawe gusa izagura wakinaga Shampiyona y'u Rwanda

Mu ikipe ya APR FC ibintu bikomeje gukorwa mu ibanga rikomeye cyane ari nako iganiriza abakinnyi ikabaha itegeko ryo kutagira umuntu n'umwe babibwira kugirango ibyo baganiriye hatagira indi kipe ihita ibimuha kuko iyi kipe itarabona amafaranga.

YEGOB twaje kumenya ko ikipe ya APR FC hari umukinnyi umwe ukomeye wari usanzwe akina Shampiyona y'u Rwanda yamaze kumvikana nawe ku buryo amafaranga naboneka izahita imwishyura ibyo bavuganye byose. Uwo mukinnyi ni Nshimiyimana Ismael Pitchou.

Uyu mukinnyi ukomoka mu gihugu cy'u Burundi mu minsi ishize yagiranye ibiganiro na Rayon Sports ariko akomeza kuyigora cyane bitewe ni uko yari yamaze kuvugana na APR FC ndetse inamuha ibirenze ibyo Gikundiro yamuhaga.

Iyo ishatse kuganira na Pitchou ukamubaza ku kuba yamaze kumvikana na APR FC ntabwo ajya abyemera, bivugwa ko umukinnyi wese wamaze kumvikana n'iyi kipe yabwiwe ko atemerewe kugira umuntu abibwira ngo iyo hagize aho babyumva APR FC ntabwo iba igikomeje ibyo bumvikanye.

 

 



Source : https://yegob.rw/hamenyekanye-umukinnyi-umwe-rukumbi-wari-usanzwe-akina-hano-mu-rwanda-wumunyampahanga-uri-ku-rutonde-rwabakinnyi-apr-fc-yamaze-kumvikana-nabo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)