Harmonize wazonzwe n'inkumi za Kigali akomeje gushyira Kenny Sol mu bitugu akamubangatana (AMAFOTO) - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Harmonize uri mu bahetse umuziki w'Akarere, akomeje kugaragaza ko ashyigikiye abahanzi nyarwanda barimo Kenny Sol baherutse gukorana indirimbo.

Uretse kugaragaza ko ashyigikiye abahanzi nyarwanda, uyu muhanzi yasubije ubutumwa Kenny Sol yari aherutse gutangaza bumushimira kuba barakoranye, avuga ko uyu musore uri kwigaragaza cyane ku isoko ry'Akarere akwiye gushimira nyuma yo gushyira hanze Ep nshya yise ' Stronger Than Before'

Harmonize abinyujije kuri Instagram yagize ati ' Kubw'urukundo mfitiye Akarere k'Afurika y'Iburasirazuba, nkurase amashimwe Kenny Sol.'

Nyuma yo kumushima, Harmonize yateguje abantu amashusho y'indirimbo bakoranye yitwa 'One More Time' iri hafi kujya hanze.

Kenny Sol aherutse gushyira ahagaragara Ep ya mbere yise 'Stronger Than Before' igizwe n'indirimbo 7 zirimo 'Addicted', 'Intro', 'Joli Remix' yakoranye na na Peruzzi zari zisanzwe hanze.

Izi ndirimbo ziyongeraho inshyashya zirimo 'Enough', 'Falling in Love' ft Ariel Wayz, 'Call' ft Fik Fameica na 'One more Time' yakoranye na Harmonize na Element Eleeeh.

 



Source : https://yegob.rw/harmonize-wazonzwe-ninkumi-za-kigali-akomeje-gushyira-kenny-sol-mu-bitugu-akamubangatana-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)