Hategekimana Bonheur ayoboye abakinnyi umutoza wa Rayon Sports arimo kwishimira nyuma y'iminsi micye amaranye nabo  - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hategekimana Bonheur ayoboye abakinnyi umutoza wa Rayon Sports arimo kwishimira nyuma y'iminsi micye amaranye nabo 

Umuzamu w'ikipe ya Rayon Sports Hategekimana Bonheur ari mu bakinnyi barimo gukundwa cyane n'umutoza mushya w'iyi kipe Yamen Zelfani.

Hashize icyumweru umunya-Tunisia Yamen Zelfani ageze hano mu Rwanda ndetse anatangiye gukoresha imyitozo abakinnyi ba Rayon Sports ariko muri iki cyumweru abantu bakomeje gutungurwa n'abakinnyi uyu mutoza arimo kwishimira batandukanye nabo benshi batekerezaga.

Ku munsi w'ejo nibwo twabatangarije ko Yamen Zelfani akomeje kugaya myugariro Rwatubyaye Abdul bitewe ni uko ibyo arimo kumwifuza kugeza ubu abona atazabimuha ndetse bishobora no kumuviramo kutazajya abona umwanya uhagije wo gukina.

Amakuru yandi YEGOB twamenye ni uko uyu mutoza akomeje kwishimira abakinnyi batandukanye ari nako agenda amenyesha ubuyobozi abo abona batazamufasha. Yamen Zelfani kugeza ubu twamenye ko Hategekimana Bonheur, Mugisha Francois uzwi nka Masta ndetse n'abandi bakinnyi batandukanye ari bo arimo kubona bazamuha ibyo yifuza.

Yamen Zelfani akomeje kugaya bakinnyi barimo Jonathan Ifunga Ifaso, Simon Tamale ndetse na Rwatubyaye Abdul kubera ko ibyo yaje yumva babavuga ko kugeza ubu ngo ntabwo abona babishoboye, ibintu atarimo kwishimira nta Gato.

Bisa nkaho uyu mutoza wa Rayon Sports Yamen Zelfani ibintu yatangiye kubivangavanga ariko ibyo avuga niba abakinnyi batazikosora ubona ko iyi kipe bitazayorohera uyu mwaka ugiye kuza kereka nk'umutoza mukuru niba hari icyo azakora.

 



Source : https://yegob.rw/hategekimana-bonheur-ayoboye-abakinnyi-umutoza-wa-rayon-sports-arimo-kwishimira-nyuma-yiminsi-micye-amaranye-nabo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)