Humble Jizzo wamenyekanye muri Urban Boys yashyize hanze indirimbo yafatanyije n'umuvandimwe we - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Femasi Sogokuru na mukuru we Humble Jizzo uzwi cyane mu itsinda rya Urban Boys bakoranye indirimbo bise 'One day' mu rwego rwo kuzirikana Se witabye Imana, ku wa Gatatu tariki 30 Ukuboza 2020.

Ni ndirimbo igaruka ku buzima bwa Se wabo, kandi ikagaragaza amashusho n'amafoto y'ibihe byaranze umuhango wo kumushyingura, gukura ikiriyo, kumwibuka n'ibindi byasize agahinga muri uyu muryango.

Iyi ndirimbo bise 'One day' bavuga ko bayikoze mu rwego rwo kuzirikana Se, kubika ubuzima by'urwibutso yabayemo, kandi basezeranya inshuti ze n'umuryango ko igihe kimwe bazongera kubonana nyuma y'ubu buzima.

Famous Sogokuru yavuze ko Se yari umuntu utangaje mu buzima bwe, kandi yigiraho byinshi, kuko yari Pasiteri, ati 'inshuro zose nagize amahirwe yo kumwumva yigisha yavugaga urukundo cyane'.

 



Source : https://yegob.rw/humble-jizzo-wamenyekanye-muri-urban-boys-yashyize-hanze-indirimbo-yafatanyije-numuvandimwe-we/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)