Ibi biragarukirahe? Miss Muheto Divine yashinjijwe ubusinzi mu bukwe aherutse kwitabira akaza kugaragara ameze nk'uwahaze agatama.
Nshuti Muheto Divine ufite yanyomoje uwamushinje gusindira mu bukwe aherutse kwitabira mu mpera z'icyumweru gishize.
Ubu bukwe bwari ubwari ubwa Sebihogo Kazeneza Merci wasabwe na Rukundo Nkota Elysée.
Nyuma y'amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaramo Miss Muheto Divine yishimiye ibi birori hari abatangiye kuyahuza n'ubusinzi bavuga ko uyu mukobwa yari yasomye kuri ka manyinya.
Uwitwa Yemi Nyamirambo ku rukuta rwe rwa Twitter yanditse ko yababajwe no kubona Muheto yasindiye mu bukwe.
Yagize ati 'Umukobwa usinda mu bukwe, kuri njye aba yarenze umurongo utukura.''
Miss Muheto w'imyaka 20 yanyarukiye kuri Twitter asubiza abamushinja ubusinzi ababwira ko bamwibeshyeho bakabwitiranya n'ubusinzi.
Yagize ati 'Birababaje kuba witiranya kwishima no gusinda! Wari umunsi w'ibyishimo kandi twarishimye rwose! Ahubwo twese twamenye gahunda ya #Tunyweless? (Tunywe gake) .'