
Umusaza w'imyaka 91 akomeje kuvugusha benshi kubera uburyo akora imyitozo ngororamubiri ndetse akaba agaragara nk'ukiri umusore kubera umubiri we wubakitse bisanzwe bimenyerewe ku basore b'ibigango. Gusa hari ibitangaje kuri we.
Jim Arrington ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za America, afatwa nk'umuntu wubatse umubiri kurusha abandi bose bakuze ku Isi, aho yamaze kwandika mu gitabo cy'abanyaduhiro cya Guiness World Record.
