Karamuka Jean Luc wamamaye nka Junior Multisystem, akaba umwe mu batunganya indirimbo beza u Rwanda rwagize, Mu ijoro rya tariki 27 Nyakanga 2023 nibwo inkuru y'incamugongo yatashye imitima y'abakunzi ba muzika nyarwanda ibika urupfu rwe.
Mu 2022 nibwo hamenyekanye amakuru yavugaga ko Junior Multisystem ubuzima bwe bumerewe nabi nyuma y'uko yari amaze iminsi arembeye mu rugo kubera uburwayi bufitanye isano n'ingaruka zo gucibwa ukuboko.
Benshi mu bakurikiye muzika nyarwanda ntibateze kwibagirwa zimwe mu ndirimbo Junior Multisystem yakoze zikabafasha gususuruka ari nako zifasha abahanzi kwagura impano zabo no kwigarurira imitima ya benshi.
Junior Multisystem ni umwe mu batangiye umwuga wo gutunganya indirimbo mu myaka yo hambere.
Yawinjiyemo kuva mu 2009 akirangiza amashuri yisumbuye. Ni umwuga yahariye ubuzima bwe bwose kuko nyuma y'umwaka umwe awutangiye yari amaze kurambagizwa na F2K Studio yari igezweho icyo gihe ahahurira na Producer Lick Lick wanahamukuye amujyana muri Unlimitted Records mu 2011.
Junior Multisystem ni umwe mu barambitse ibiganza ku ndirimbo zifatwa nk'iz'ibihe byose kuri bamwe mu bakunzi b'umuziki Nyarwanda. Yakoze indirimbo zirimo. 'Umwanzuro' ya Urban Boys, 'Niko nabaye' ya DJ Zizou.
Fata Fata' ya Zizou Al Pacino, 'Birarangiye' ya Dream Boyz, 'I'm Back' ya Jay C na Bruce Melodie, 'Ntujya unkinisha' ya Bruce Melodie, 'Too much', 'Ndacyariho' ya Jay Polly, 'Byarakomeye' ya Butera Knowless.
Uh Lala' ya King James, 'Ku bwawe' ya Uncle Austin na 'Ndaje' ya The Ben. inkoni izamba' ya Fireman na Queen Cha , Umfatiye Runini' ya Urban Boys, 'Urudashoboka' ya Butera Knowless.