Ibinyoma Kongo ihimbira u Rwanda ntibishingiye ku rwango gusa, binafitanye isano n'ubuswa. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyamara bamwe mu bategetsi ba Kongo si ubuswa n'ubuhubutsi gusa, ahubwo bafite ihungabana tutazi aho rizavurirwa. Ubanza bakoreshwa n'amadayimoni cyangwa ibiyayuramutwe si gusa.

Dore nk'ubu ubuyobozi bukuru bw'igisirikari cy'icyo gihugu, bumaze gusohora inyandiko ndende ishinja u Rwanda umugambi ngo wo gutera Kongo. Umuvugizi wa FARDC, ibyo ngo arabishingira ku itangazo Tshisekedi n'abambari be barose gusa, ngo Leta y'uRwanda yasohoye ejo tariki 18/07/2023, ngo ivuga ko 'igiye kohereza ingabo za RDF ku butaka bwa Kongo'.

Iryo tangazo ntaryigezo bavuga nta ryigeze ribaho.Uwashaka kubigenzura yareba ku mbuga nkoranyambaga zose za Guverinoma y'uRwanda cyangwa iza RDF zisanzwe zishyirwaho amatangazo, cyangwa akabaza igitangazamakuru icyo ari cyo cyose, cyaba icyo mu Gihugu cyangwa icyo mu mahanga.

Icyo u Rwanda rwavuze, ni uko rufite amakuru ko umutwe w'iterabwoba wa FDLR, ubifashijwemo n'ubutegetsi bwa Kongo, urimo kwisuganya ngo uhungabanye umutekano mu Rwanda, cyane cyane mu duce duhana imbibi na Kongo.
Umuvugizi wa Guverinoma y'uRwanda ndetse na RDF bahumurije Abanyarwanda kuko ingabo zabo ziryamiye amajanja, kugirango zihashye umwanzi, nabo babasaba kuba maso bityo bakazafatanya nazo gukoma imbere ibyo bikorwa by'iterabwoba.
Uwo mugambi mubisha wa FDLR wanashimangiwe n'umuvugizi wayo, wumvikanye kuri radiyo Ijwi ry'Amerika, VOA, avuga ko'batazava ku ntego yo kurwana u Rwanda'.

Iryo tangazo ry'igisirikari cya Kongo ryuzuyemo ibipapirano rero, nta kindi rigamije, uretse gutanguranwa, kugirango ubwo FDLR izaba ishyize mu bikorwa uwo mugambi wayo, RDF izatinye gukurikira ibyo byihebe kugeza mu ndiri yabyo ku butaka bwa Kongo.

U Rwanda ntirukangwa n'ibihuha. Naho niba abategeka Kongo bumva igihugu cyabo kizabeshwaho no guha induru umunwa bashingiye ku bihuha, bahisemo inzira ya giswa kuko ikinyoma kitaramba. Amateka yagombye kuba yarabigishije .

The post Ibinyoma Kongo ihimbira u Rwanda ntibishingiye ku rwango gusa, binafitanye isano n'ubuswa. appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/ibinyoma-kongo-ihimbira-u-rwanda-ntibishingiye-ku-rwango-gusa-binafitanye-isano-nubuswa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ibinyoma-kongo-ihimbira-u-rwanda-ntibishingiye-ku-rwango-gusa-binafitanye-isano-nubuswa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)