"Ibirura byaziye mu ntama" Umuturage w'Imusanze ari kurira ayo kwarika nyuma y'uko abari baje ku mutabara inzu ye iri gushya ari nabo bafashe iyambere bakamukorera igikorwa kitari kiza giteye agahinda  - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

'Ibirura byaziye mu ntama' Umuturage w'Imusanze ari kurira ayo kwarika nyuma y'uko abari baje ku mutabara inzu ye iri gushya ari nabo bafashe iyambere bakamukorera igikorwa kitari kiza giteye agahinda

Maniragaba Emmanuel wo mu Kagari ka Migeshi, Umurenge wa Cyuve, ahangayikishijwe no kubura amafaranga ibihumbi 730 yari abikiye umuturanyi yaburiye mu gikorwa cyo kumutabara, basohora ibintu mu nzu yari imaze gufatwa n'inkongi.

Ni ikibazo cyabaye mu ntangiriro z'iki cyumweru, ubwo uwo muturage yari mu murima we n'umugore n'abana bahinga, bigeze mu ma saa yine bamuhamagara bamubwira ko inzu ye yafashwe n'inkongi y'umuriro.

Ngo ubwo abaturanyi be bamutabaraga basohora ibintu mu nzu ngo bidashya, mu gihe Polisi yazimyaga uwo muriro, ngo yaburiyemo amafaranga ibihumbi 730 yari abikiye umuturanyi wari wagurishije inka ebyiri.

Yavuze ko ayo mafaranga yayabitse munsi ya matola araraho, muri uko gusohora ibintu ubwo inzu yari imaze gufatwa n'inkongi ayoberwa uwasohoye matola akeka ko ari na we watwaye ayo mafaranga.

Nyuma y'uko yibwe amafaranga nayo atari aye ahangayikishijwe cyane n'aho azakura inyishyu y'amafaranga atazi n'aho yarengeye.

Ivomo: Kigali To Day 



Source : https://yegob.rw/ibirura-byaziye-mu-ntama-umuturage-wimusanze-ari-kurira-ayo-kwarika-nyuma-yuko-abari-baje-ku-mutabara-inzu-ye-iri-gushya-ari-nabo-bafashe-iyambere-bakamukorera-igikorwa-kitari-kiza-giteye-agah/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)