"Ibisuma by'ikigali byamukoze mo akazi" Johnny Drill uherutse gutaramira abanya-Kigali yatangaje ikintu cy'agaciro bamwibye ubwo yendaga gusoza igitaramo - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

'Ibisuma by'ikigali byamukoze mo akazi' Johnny Drill uherutse gutaramira abanya-Kigali yatangaje ikintu cy'agaciro bamwibye ubwo yendaga gusoza igitaramo

Nyuma yo kuva i Kigali mu Rwanda Johnny Drill yakoze amashusho mato avuga ku rugendo yagiriye i Kigali avuga na kimwe mu byo abafana be bamwibye.

Iki gitaramo cyabaye ku wa Gatandatu tariki 24 Kamena 2023 mu mbuga ya BK Arena kuva ku gicamunsi cy'uriya munsi' kugeza saa tatu z'ijoro ubwo iki gitaramo cyashyirwagaho akadomo.

Ubwo Johnny Drill yiteguraga gushyira akadomo kuri iki gitaramo uyu muhanzi yanyuze mu bafana be arabaramutsa. Yavuze ko muri ako kavuyo asuhuza abafana, umwe muri bo yamukuyemo impeta yari yambaye ntiyamenya uko byagenze. Yavuze ko ashima Imana kuko 'iyi mpeta ntabwo yari yihariye kuri njye'.



Source : https://yegob.rw/ibisuma-byikigali-byamukoze-mo-akazi-johnny-drill-uherutse-gutaramira-abanya-kigali-yatangaje-ikintu-cyagaciro-bamwibye-ubwo-yendaga-gusoza-igitaramo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)