Ibya Carlos Alos Ferrer bigiye kuba kera habayeho! FERWAFA yatangiye gukora igikorwa cyerekana ko Carlos Alos Ferrer atazakomeza gutoza Amavubi - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibya Carlos Alos Ferrer bigiye kuba kera habayeho! FERWAFA yatangiye gukora igikorwa cyerekana ko Carlos Alos Ferrer atazakomeza gutoza Amavubi

Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru hano mu Rwanda FERWAFA ryatangiye gukora igikorwa cyerekana ko Carlos Alos Ferrer gukomeza gutoza Amavubi bigoye nubwo batarimo kubishyira ahagaragara.

Mu cyumweru gishize nibwo hagiye ahagaragara ko umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi itakomeza gutozwa n'umutoza Carlos Alos Ferrer ndetse ko FERWAFA n'uyu mutoza bamaze kubyumvikana ariko FERWAFA ibihakanira kure.

Amakuru YEGOB twamenye ku kuri uyu wa gatanu ni uko kugeza ubu yatangiye ibiganiro n'undi mutoza ugomba gutoza Amavubi mu mikino iri mu minsi micye iri imbere.

Iki kintu ubuyobozi bwa FERWAFA bwatangiye kigaragaza ko kugeza ubu Carlos Alos Ferrer atakiri umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi cyane ko kugeza ubu Atari no mu Rwanda yigiriye muri Amerika mu biruhuko.

 



Source : https://yegob.rw/ibya-carlos-alos-ferrer-bigiye-kuba-kera-habayeho-ferwafa-yatangiye-gukora-igikorwa-cyerekana-ko-carlos-alos-ferrer-atazakomeza-gutoza-amavubi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)