Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Nyakanga 2023, nibwo hamenyekanye abandi bakinnyi 2 basinyiye ikipe ya AS Kigali.
AS Kigali nkuko ifite intego zo kwibanda cyane ku bakinnyi beza b'abanyarwanda, yatangaje ko ubu yamaze kugura Benedata Janvier Jijia wakiniraga Kiyovu Sports ndetse na Ishimwe Saleh Tominay wakiniraga Bugesera FC.
Aba bakinnyi bose basinye imyaka 2 muri iyi kipe y'abanyamujyi, baje basanga abandi 3 baherutse kuyisinyira aribo Kimenyi Yves, Ndayishimiye Thierry ndetse na Cyuzuzo Aime Gael.