Ibyahanuwe ko urupfu rwa Pastor Theogene ruzatuma benshi bakizwa bitangiye gusohora: Umugore n'umugabo birirwaga bigisha ubusambanyi bazwi kuri Buryohe Tv bahisemo kujya bigisha ijambo ry'Imana kubera amagambo babwiye na Pastor atarava mu mubiri - YEGOB #

webrwanda
0

Ibyahanuwe ko urupfu rwa Pastor Theogene ruzatuma benshi bakizwa bitangiye gusohora: Umugore n'umugabo birirwaga bigisha ubusambanyi bazwi kuri Buryohe Tv bahisemo kujya bigisha ijambo ry'Imana kubera amagambo babwiye na Pastor atarava mu mubiri

Nyuma y'urupfu rwa Pastor Theogene hasohotse ubuhanuzi bwinshi buvuga ko uru rupfu rwe rugiye guhindura benshi kandi ko bazakizwa bo ubwabo nta muntu ubashyize mo umugozi.

Ibyo ni byo byabaye kuri bamwe mu babyeyi bari barakataje mu kwigisha urubyiruko ubusambanyi binyuze kuri youtube channel yabo yitwa buryohe tv.

Aba bombi bavuga ko icyabateye gukizwa ndetse n'ibibi bigishaga bakabivunja mo ijambo ry'imana ni amagambo pastor Theogene yabibwiriye abasaba kobakizwa bakava muri biriya bikozasoni birirwamo bashishikariza abantu ubusambanyi.

Gusa hari n'abavuga ko ibi baba barabitewe n'igitutu cya bamwe bavugaga ko bazabashyikiriza RIB kubera gushikshikariza urubyiruko ubusambanyi.

Kuri ubu youtube channel ya Buryohe tv yacagaho ubusambanyi iriho ijambo ry'Imana.



Source : https://yegob.rw/ibyahanuwe-ko-urupfu-rwa-pastor-theogene-ruzatuma-benshi-bakizwa-bitangiye-gusohora-umugore-numugabo-birirwaga-bigisha-ubusambanyi-bazwi-kuri-buryohe-tv-bahisemo-kujya-bigisha-ijambo-ryimana-kube/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)