Ibyihariye kuri Sinach ugiye kongera gutarami... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Osinachi Kalu Okoro Egbu uzwi ku izina rya Sinach aritegura kuza gukorera igitaramo mu Rwanda ku butumire bwa Women Foundation Ministries iyoborwa na Apostle Mignonne kabera.

Iki gitaramo giteganyijwe kuzaba ku wa 08 Kanama kugeza 11 Kanama 2023 kikabera muri Kigali Convention Center imiryango ikazajya ifungurwa kuva saa kumi.

Sinach  azahurira mu gitaramo na Pastor Jessica Kayanja ukomoka mu gihugu cya Uganda, Simfukwe Rehema Richard ukomoka mu gihugu cya Tanzania ndetse na Apostle Elhdj Diallo.

All Women Together ni igitaramo ngarukamwaka gitegurwa na Women Foundation Ministries aho iki gitaramo gifite intego igira iti "Kuva mu bubabare tujya mu butsinzi"

Ni iki kigira Sinach umuntu udasanzwe ku butaka bw'u Rwanda????

Umuhanzikazi Sinach ukomoka mu gihugu cya nigeria yubatse izina ku Isi hose cyane cyane mu ndirimbo ze zakunzwe nka I konw who I am, Way maker, He did it again, Awesome God ndetse n'izindi nyinshi.

Sinach ni umuhanzikazi umaze igihe mu mwuga wo kuririmba no kuramya Imana dore ko yatangiye umuziki mu mwaka wa 1994, kuri ubu akaba amaze imyaka 29 muri uyu mwuga.

Mu mwaka wa 2021, Umuhanzikazi Sinach yashyize hanze Album ye ya 12 yise Greatest Lord bituma aba umwe mu bahanzi bo kuramya bafite indirimbo nyinshi.

Ubwo aheruka mu Rwanda, yataramiye abantu benshi mu gitaramo yakoreye muri Parking ya Stade Amahoro iherereye i Remera abantu bemera kunyagirwa kuva saa kumi n'ebyiri kugeza saa ine kugira ngo bamubone aririmba.

Umuhanzi Sinach amaze gutaramira mu bihugu birenga 50 ku Isi yose kuva yatangira umwuga we wo kuririmba harimo ibihugu nka USA,Canada, UK, Jamaica, Rwanda ndetse n'ibindi bitandukanye.

Sinach yaherukaga mu Rwanda mu mwaka wa 2018 ubwo yari yatumiwe na Patient Bizimana mu gitaram Easter Celebration Pan African cyabaye tariki ya 01 mata 2018.


Umuhanzikazi Sinach ubwo aheruka mu Rwanda yatanze ibyishimo.


Nyuma y'imyaka itanu, umuhanzikazi Sinach agiye kongera gutaramira mu Rwanda.



AMASHUSHO:Ubwo Umuhanzikazi Sinach aheruka mu Rwanda yashimishije abitabiriye igitaramo cye

">




























Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131956/ibyihariye-kuri-sinach-ugiye-kongera-gutaramira-i-kigali-131956.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)