Ibyishimo ku bafana ba APR FC bari buzuye Kigali Pelé Stadium bongeye kubona umunyamahanga mu mwambaro w'ikipe yabo (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

APR FC yakoze imyitozo yiyereka abafana muri Kigali Pelé Stadium bari baje kwihera ijisho abanyamahanga yaguze.

Ni imyitozo yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Nyakanga 2023, ni nyuma y'ikiganiro n'itangazamakuru aho barekanye umutoza mushya Thierry Froger w'Umufaransa wahawe amasezerano y'umwaka umwe.

Hahise hakurikiraho imyitozo ya APR FC yakozwe n'abakinnyi bashya 6 ari bo; Pavelh Ndzila, Taddeo Lwanga, Nshimirimana Ismaïl Pitchou, Joseph Apam Assongue, Sharif Shaiboub na Ndikumana Danny uzakina nk'umunyarwanda.

Iyi myitozo ikaba yakurikiranywe n'abafana benshi ba APR FC bari buzuye muri Kigali Pelé Stadium.

Bari bafite amatsiko menshi yo kubona abakinnyi b'abanyamahanga ikipe yabo yaguze, ni nyuma y'imyaka 11 ikinisha abanyarwanda gusa.

Mu bakinnyi batakoze ni umunya-Cameroun, Salomon Bienvenue Banga n'umunya-Nigeria, Victor Mbaoma.

Nshimirimana Ismaïl Pitchou wavuye muri Kiyovu Sports
Umugande Taddeo Lwanga
Niyomugabo Claude usanzwe muri APR FC
Abafana ba APR FC bari bishimye
Bari benshi cyane kuri Kigali Pelé Stadium
Byari ibyishimo ku bafana ba APR FC

AMAFOTO: Kigali Today



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibyishimo-ku-bafana-ba-apr-fc-bari-buzuye-kigali-pele-stadium-bongeye-kubona-umunyamahanga-mu-mwambaro-wabo-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)