Ibyo guhangana mu magambo bivuyeho ubu byageze mu nkiko: abaherwe 2 Elon Musk na Mark Zuckerberg batangiye intambara yeruye  - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibyo guhangana mu magambo bivuyeho ubu byageze mu nkiko: abaherwe 2 Elon Musk na Mark Zuckerberg batangiye intambara yeruye

Elon Musk akaba na nyiri rubuga rwa Twitter, agiye kujyana mu nkiko Mark Zuckerberg na we usanzwe afite imbuga nkoranyambaga za Facebook na Instagram, amushinja kumwinjirira mu mabanga no kwica amategeko agenga umutungo mu by'ubwenge.

Ibi byatangijwe ubwo Mark Zuckerberg yatangizaga urubuga rushya rwitwa 'Threads' akavuga ko uru rubuga ruje gutsikamira Twitter y'umuherwe Elon Musk.

Gusa ikibazo nyamukuru Elon Musk afite ni icyuko nyiri Meta mark Zuckerberg yakoreshejw abakozi bahoze bakorera Twitter kandi bagifite amwe mu mabanga y'urubuga rwa twitter.

Bivugwa ko mu gukora uru rubuga nkoranyambaga rwa 'Threads' hifashishijwe amabanga ya Twitter binyuze muri aba bakozi bayo yirukanye.



Source : https://yegob.rw/ibyo-guhangana-mu-magambo-bivuyeho-ubu-byageze-mu-nkiko-abaherwe-2-elon-musk-na-mark-zuckerberg-batangiye-intambara-yeruye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)