Ibyo utamenye ku bwungo bwo mu menyo 'buharaw... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwungo bw'amenyo ni bumwe mu bwuma abenshi bakunda kubona bushyirwa mu menyo. Gusa si buri wese ubushyiramo kuko bufatwa nk'ubufasha kuvura imiterere y'amenyo y'umuntu, biba byiza iyo ubasha gusobanukirwa akamaro n'ingaruka mu gihe udukoresheje.

Ubwungo bw'amenyo bwahozeho no mu myaka yashize, ariko niwitegereza neza mu basirimu benshi yaba mu nshuti zawe, abaturanyi, ibyamamare n'abandi, urasanga benshi muri bo babufite, ushobora kuvuga ko "buharawe". 

Abahanga basobanura neza ko ubu bwungo bw'amenyo bisaba igihe kigera ku mezi 12 kugira ngo bube bwabashije kugufasha, gusa hari n'abarenza iki gihe bitewe n'uko habaye igorana ryo kwegerana kw'amenyo.

Ubushakashatsi bwashyizwe hanze na 'Cleverland Clinic' bwagaragaje ko ubwungo bw'amenyo bugira ubwoko butandukanye bitewe n'uko amenyo arwaye cyangwa n'ikibazo afite.

Ubwungo bw'ibyuma; ubu ni bumwe mu bwoko bw'ubwungo bukozwe mu byuma, aho imirongo iba ikozwe mu nsinga hakajyaho n'utwuma tubasha kuyakomeza.

Umuganga w'amenyo cyangwa 'orthodontiste' niwe ubasha gukomeza ahuza buri menyo, nyuma agashyiraho 'archwire' yoroheje. Aha hakoreshwa na 'elastike' ntoya yitwa 'ligature' iyi ikaba ifasha izi nsinga kuguma zimeze neza.

'Ceramic braces'; ubu ni ubundi bwoko bw'ubwungo nabwo ahanini bukora nk'ubwungo bw'ibyuma, gusa aho bitandukanira ni uko bufite ibara ry'amenyo aho utabasha guhita umenya ko umuntu atwambaye. 

Abahanga mu buvuzi bw'amenyo batangaza ko ubu bwoko bworohereza amenyo cyane gusubira ku murongo kuruta ubwoko bwa mbere.

'Lingual braces' ubwungo bw'imbere y'amenyo; ubu ni ubundi bwoko bw'ubwungo aho bumeze kimwe n'ubundi, gusa itandukaniro yabwo ni uko bujya imbere y'amenyo, bitandukanye n'ubundi bashyira inyuma y'amenyo. 

Ubu abenshi babukoresha bahisha ko babufite aho utamenya ko umuntu abufite, gusa nabwo bukora kimwe n'ubusanzwe. 

'Clear aligners'; ubu ni ubwoko butandukanyeho n'ubwa mbere kuko bwo bukurwamo kandi bukanahindurwa nyuma y'ibyumweru bibiri. Ikindi kandi ubu bwungo bisaba ko wabwambara amasaha 22 ku munsi.

Akenshi bukoreshwa iyo amenyo akeneye gukomera nyuma yo gukoresha bwa bwungo bundi bugizwe n'insinga. Ubu bwungo iyo ugiye gufata amafunguro biba byiza iyo ubukuyemo wasoza ukabona kubusubiz mo.

Abenshi usanga bahuriza mu kwibaza niba ubu bwungo bw'amenyo bufite akamaro cyangwa ugasanga abandi bibaza ingaruka mbi z'ubu bwungo.

1.     Ubushakashatsi bwashyizwe hanze na 'cleverland clinic' butangaza ko ubu bwungo nubwo bugira ingaruka k'ubufite, gusa nanone bufite akamaro kenshi k'ubuzima bw'amenyo.

 

2.     Gukomeza amenyo; ubwungo bufasha gukomeza amenyo yoroshye afite ibyago byinshi byo kuba yavamo iyo ubu bwungo bukoreshejwe bitanga amahirwe menshi yo kuba amenyo yakomera akamera neza.

 

3.     Gushyira k'umurongo amenyo; mu miterere y'amenyo hari aba atari ku murongo neza aho usanga bibangamira nyirayo byaba mu guseka cyangwa no kumva abangamiwe mu kanwa. Ubwungo rero ni imwe mu mpamvu zatuma amenyo asubira ku murongo akamera neza.

 

4.     Isuku yo mu menyo iroroha kuyikora; iyo ufite ubwungo bwo mu menyo biroroha cyane gukorera amenyo yawe isuku bitewe nuko aba yarorohejwe, rero bigatuma imyanda itabona aho ifata byoroshye cyane ko wahakorera isuku kuruta udafite isuku.

 

5.     Bifasha kurinda indwara y'ishinya; abahanga bavuga ko umuntu ufite ubwugo birinda indwara z'ishinya kubera isuku ikomeye aba akorera mu kanwa, birinda ubukoko bwinshi kuba bwageramo, ibi bikaba biha amahirwe menshi ishinya mu kuba itarwara cyangwa ngo ihure ibibazo by'indwara.

Gusa nubwo hari ibyiza byinshi byo kugira ubwungo, gusa nanone hari ingaruka buteza ku muntu ubufite harimo;

1.     Bitera kubangamirwa mu kanwa aho akenshi ibi biba ku munsi wa mbere cyangwa n'uwa kabiri ugasanga nta mahoro ufite.

2.     Biragorana mu kurya aho usanga kurya ari ukwigengesera kugira ngo utababara cyangwa ukikata, ukirinda kurya ibiryo byafata mu menyo, ibi bikaba byatuma utarya ibyo ushaka byose.

 

3.     Kubabara ko mu kanywa; usanga iyo ufite ubwungo uba ufite ibyago byinshi byo kwikata mu gihe urangayeho gato, ibi rero bisaba guhora wigengesereye kugira ngo ubu bwungo butagukata.

Ushobora kwibaza uko wakorera isuku akanwa kawe mu gihe ufite ubu bwungo mu menyo kugira ngo hagire isuku nziza kandi utikomerekeje cyangwa ngo ubabare.

1.     Isuku nziza yo mu kanwa ni ingirakamaro cyane mu gihe wambaye ubwungo.

2.     Koza amenyo yawe byibuze kabiri ku munsi ukoresheje uburoso bw'amenyo bworoshye n'umuti wabugenewe

3.     Niba ufite ubwungo bwambarwa, ubusukure buri munsi ububike neza mu gihe utabwambaye, no mu gihe ugiye kubwambara ubanze ubukorere isuku nziza.

4.     Irinde ibiryo bikomeye, cyangwa bifatanye byagorana kuva mu menyo yawe mu gihe ubiriye.

5.     Sura 'orthodontiste' wawe buri gihe kugira ngo akomeze ubwungo kandi anarebe niba hari icyo buri kugufasha

6.     Sura umuganga wawe w'amenyo buri gihe kugira ngo usukure amenyo yawe.

Ni ibihe biryo ushobora kurya mu gihe ufite ubwungo

Abakurikirana amenyo bagaragaza ko atari byiza kurya ibiryo byose ubonye ahubwo ugomba kugerageza ukarya ibiryo byororshye harimo: Imboga zitetse, Ibirayi bikaranze, Amagi, Yogurt, Isupu n'imbuto zoroshye.

Ubwungo bw'ibyuma bufasha gukomeza amenyo no kuyashyira ku murongo

'Ceramic braces' bumwe mu bwungo bufite ibara risa n'amenyo aho bigorana kuba wabona ko umuntu atwambaye

Utwungo dushyirwa imbere y'amenyo ku buryo tuba tutagaragara

Utu ni utwungo dukurwamo kandi tukanambarwa, twambarwa nibura amasaha 22 ku munsi mu byumweru 2 ubundi tugahindurwa



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132053/ibyo-utamenye-ku-bwungo-bwo-mu-menyo-buharawe-cyane-muri-iki-gihe-132053.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)