Ibyo Youseff Rharb ari guhabwa na Rayon Sports byatumye muri iyi wikendi araba yasesekaye hano mu Rwanda gukorerwa ikizamini cy'ubuzima - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibyo Youseff Rharb ari guhabwa na Rayon Sports byatumye muri iyi wikendi araba yasesekaye hano mu Rwanda gukorerwa ikizamini cy'ubuzima

Umukinnyi wakunzwe cyane n'abafana ba Rayon Sports ategerejwe i kigali muri iyi wikendi gukora ikizamini cy'ubuzima nyuma yo kumvikana na Rayon Sports.

Hashize iminsi ikipe ya Rayon Sports yumvikanye n'abakinnyi bakomeye bivugwa ko bamwe banageze hano mu Rwanda. Muri abo bakinnyi harimo rutahizamu wakiniye iyi kipe mu minsi ishize ndetse akanakundwa n'abafana, yitwa Youseff Rharb.

Amakuru YEGOB dufite ni uko Youseff yamaze kumvikana na Rayon Sports ndetse ategerejwe i Kigali muri iyi wikendi kugirango akorerwe ikizamini cy'ubuzima ahite ashyira umukono ku masezerano. Youseff iyo umubajije nawe ubwe akwemerera ko yamaze kwitegura kuza mu Rwanda.

Youseff Rharb amakuru ahari avuga ko ikipe ya Rayon Sports bumvikanye ko azahabwa Million 1 n'igice akazahabwa inzu nziza azajya abamo ndetse n'imodoka yo kugendamo.

Youseff mu minsi ishize yabarizwaga mu gihugu cya Esipanye ndetse yanakinaga mu cyiciro cya gatatu ariko kugeza ubu mu mafoto ari gusangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze yagaragaye ari iwabo muri Marocco bisa nkaho ari gusezera abantu be mbere yo kwerekeza hano mu Rwanda.

 



Source : https://yegob.rw/ibyo-youseff-rahrb-ari-guhabwa-na-rayon-sports-byatumye-muri-iyi-wikendi-araba-yasesekaye-hano-mu-rwanda-gukorerwa-ikizamini-cyubuzima/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)