Icyo umutoza wa APR FC yavuze kuri Rayon Sports azaheraho #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza mushya wa APR FC, Thierry Froger yavuze ko abizi neza ko umukino wa Rayon Sports ari umukino ukomeye bityo ko bagomba kuwitwaramo neza.

Uyu mutoza w'umufaransa yerekanywe ejo tariki ya 21 Nyakanga 2023 aho umukino wa mbere azatoza w'irushanwa ni uwa Super Cup izahuramo na Rayon Sports tariki ya 12 Kanama 2023.

Uzaba ari umukino ubanziriza umwaka w'imikino wa 2023-24 aho biteganyijwe ko shampiyona izatangira tariki ya 18 Kanama 2023.

Mu kiganiro cye cya mbere n'itangazamakuru cyabaye ejo hashize, Thierry Froger yavuze ko abizi ko uyu mukino ari ingenzi kuri iyi kipe y'ingabo z'igihugu.

Ati "Umukino wa Rayon Sports ni ingenzi cyane, ni umukino wa mbere w'umwaka kuri APR FC.'

Yavuze ko kuri uyu mukino bazagerageza guhindura ibintu kugira ngo barebe ko batsinda uyu mukino.

Ati "Nziko ari umukino w'ingenzi ku bafana, tuzagerageza guhindura ibintu.''

APR FC yagarutse kuri gahunda yo gukinisha abanyamahanga yamaze kugura abanyamahanga 7 na Danny Ndukumana uzakina nk'umunyarwanda.

Abanyamahanga baguzwe ni umunyezamu Pavelh Ndzila ukomoka muri Congo Brazaville, Umugande Taddeo Lwanga, Abanya-Cameroun, Joseph Apam Assongue na Salomon Bienvenue Banga, umunya-Sudani Sharaf Eldin Shaiboub Ali ndetse na rutahizamu ukomoka muri Nigeria, Victor Mbaoma

Thierry Froger yavuze ko umukino wa Rayon Sports ari ingenzi cyane



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/icyo-umutoza-wa-apr-fc-yavuze-kuri-rayon-sports-azaheraho

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)