Ifoto y'icyumweru: Umunyamakurukazi akomeje kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragara yazanye umwana muri sitidiyo  - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hashize icyumweru ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hazenguruka amafoto y'umubyeyi wagaragaye ari muri sitidiyo 'studio' za Radiyo afite n'umwana akikiye ku kibero.

Uyu munyamakurukazi witwa Catherine Ooko w'imyaka 27 akorera kuri Radio Emuria FM mu Gihugu cya Kenya ari naho akomoka.

Amakuru avuga ko impamvu uyu mubyeyi yagaragaye afite umwana muri sitidiyo ngo ni uko yasabye uruhushya umuyobozi wa Radio kugira ngo ajye kwita ku mwana we wari warwaye kandi ngo iyo arwaye ariyenza.

Ubwo ngo umuyobozi wa Radio yamwimye uruhushya maze Catherine ahitamo kujyana uyu mwana muri sitidiyo.



Source : https://yegob.rw/ifoto-yicyumweru-umunyamakurukazi-akomeje-kugarukwaho-cyane-ku-mbuga-nkoranyambaga-nyuma-yo-kugaragara-yazanye-umwana-muri-sitidiyo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)