IGOR MABONO,SYMPHONY,N'IBINDI BYAMAMARE MU GUCURANGA BITABIRIYE BWA MBERE IRUSHANWA RY'ABACURANZI RITANGIJWE BWA MBERE MU RWANDA - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iri rushanwa ryiswe abacuranzi award rigiye kuba kunshuro yaryo ya mbere hano mu Rwanda ndetse rikaba ritari rimenyerewe mu Rwanda Ndeste no hanze yarwo kuko ritigeze riba na rimwe.

Ni irushanwa ryitabiriwe n'ibyamamare mu ngeri zose mu mwuga wo gucuranga hano mu Rwanda harimo:Igor Mabano, Symphony Band,bamwe mu barimu bo ku nyundo,abanyeshuri barangijeyo n'abandi batandukanye bakora umwuga wo gucuranga.

Yegob twaganiriye na bateguye iri rushanwa batubwira byinshi ribyerekeyeho, bakomeza batubwira ko iri rushanwa rigiye guha indi sura urwego rw'imicurangire hano mu rwanda.

Bakomeje batubwira ko Abacuranzi ari abantu badakunda kugarukwaho ngo babe bahabwa agaciro nk'abantu bakora umurimo utoroshye wo gucurangira Abahanzi mu ibitaramo runaka, ama concert, ama album lunches, ndetse no Muma cholale

Tubabajije uko ibihembo bizatanga mu byiciro?

Batubwira ko ibihembo bizatangwa mu byiciro bitandukanye harimo: ikiciro cy'umu pianist mwiza,Umu bassist mwiza,SOLISTE mwiza,Drummer,Saxophone ndeste n'abacuranzi b'inanga.

Umunyamakuru wa Yegob yabajije nanone abateguye iryo rushanwa ibisabwa kugirango ababishaka baryitabire bati:'Kwiyandisha n'ubuntu nta kiguzi rwose ndetse ubaye wifuza kugira uwo ushyigikira waca kurubuga rwashyizeho ukamutora ukurikije urwego ushaka kumugezaho cyane ko uzahembwa kuri buri ikiciro azaba ari uwahize abandi mu majwi ndetse bikaba binagaragara ko abikwiye.

YEGOB twabajije umuvugizi wiri rushanwa niba iri rushanwa ritabogamiye ku gice runaka wenda nka gospel batubwira ko iri rushanwa ridafite aho ribogamiye,waba uri umu ADPER, Catholic,Islam cyangwa muyandi madini n'amatorero ntibyakubuza kwitabira irushanwa kuko rireba buri umucuranzi wese wo mu Rwanda.

Abateguye iryo rushanwa tubabajije uko umuntu ushaka gushyigimira umucuranzi yabigenza ngo amushyigikire niba hari uburyo bwo gutora cyangwa hari umunsi runaka bazahura bagatora bati:'Hoya uwo munsi ntawo ahubwo byatangiye ushaka kugira uwo ushyigikira uca kuri Google ukandikamo ijambo
Abacuranzi.com ugahitamo uwo ushaka gushyigikira agakanda VOTE ugakurikiza amabwiriza'.

Babajijwe igihe ibihembo bizatangirwa basubije ko igihe ibihembo bizatangirwa nacyo kizamenyeshwa nkuko n'ubundi hamenyeshejwe iri rushanwa bakomeza basaba abantu gushyigikira abitabiriye iri rushanwa mu rwego rwo kuzamura imicurangiye hano mu Rwanda.



Source : https://yegob.rw/igor-mabonosymphonynibindi-byamamare-mu-gucuranga-bitabiriye-bwa-mbere-irushanwa-ryabacuranzi-ritangijwe-bwa-mbere-mu-rwanda/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)