Ikipe ya AS Kigali ibyayo bikomeje kugorana cyane kubera ko ibyo abakunzi b'umupira w'amaguru hano mu Rwanda ntibibaza ukuntu ikipe izabaho muri uyu mwaka ugiye kuza.
Ubwo Shampiyona y'icyiciro cya mbere hano sezo 2022/2023, yarangiraga nibwo uwari umuyobozi w'ikipe ya AS Kigali Shema Fabrice yasezeye ku nshingano zo gukomeza kuyobora iyi kipe ariko kuva icyo gihe kugeza ubu hakomeje kwibazwa niba iyi kipe itari buseswe burundu.
Impamvu zitandukanye benshi bibaza niba iyi kipe itagiye gukurwaho burundu
Kugeza ubu ikipe ya AS Kigali ntiharatangazwa abakinnyi iyi kipe izakoresha ndetse kandi iyi kipe abakinnyi bayifashije cyane umwaka ushize w'imikino hafi ya bose barimo kugenda berekeza mu yandi makipe nyuma yo kubona ko iyi kipe gahunda yuko izabaho muri uyu mwaka ugiye kuza idasobanutse.
Ku munsi wo ku cyumweru hari hategenyijwe inama y'inteko rusange ariko ntabwo yigeze iba. Ibi nabyo biri mu bikomeje kwibazwa ho cyane niba iyi kipe itakomeza kubaho kuko muri iyi nteko rusange niho hari buzatorerwemo abayobozi bagomba kurebera iyi kipe mu myaka iri imbere ndetse bakanareba uko AS Kigali iratangira gushyiramo abakinnyi ariko kugeza ubu ntawuzi uko bimeze.
Hari amakuru avuga ko umujyi wa Kigali abayobozi bose bagiye baganiriza kugirango bayobore iyi kipe bagize ubwoba bwo kuyifata bitewe ni uko ngo iyo barebye uko AS Kigali igomba kubaho ni ikipe ikomeye kandi igomba gutsinda ubwo bivuze ko hakenewe amafaranga yo gushyira muri iyi kipe kandi Umujyi uzatanga amafaranga macye.
Umupira w'amaguru hano mu Rwanda ubuze ikipe ya AS Kigali byaba ari ibintu bibabaje cyane kubera ko ni ikipe yatangaga akazi kuri aya makipe aba ashaka ibikombe cyane ndetse wasangaga nayo hari ibyo itwara ukabona ko yongereye guhatana.
Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-as-kigali-yaba-igiye-gukurwaho-burundu/