Ikipe ya mbere y'igihugu muri 12 yamaze gusesekara i Kigali mu gikombe cy'Afurika #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Harabura iminsi mike igikombe cy'Afurika cy'Abagore mu mukino wa Basketball '2023 Afrobasket Women' kigatangira aho kizabera mu Rwanda, amakipe y'ibihugu akaba yatangiye kuhagaera.

Ni igikombe kizakinwa n'amakipe y'ibihugu 12, ku ikubitiro Mozambique ikaba yamaze kugera mu Rwanda aho yaje mu ijoro ryakeye ryo ku wa Kane rishyira ku wa Gatanu.

Ibaye igihugu cya mbere kihageze aho kihasanze u Rwanda ruzakira iri rushanwa rukaba rukomeje imyiteguro aho imyitozo irimbanyije.

Ni igikombe kizabera muri BK Arenga kuhera tariki ya 28 Nyakanga ni mu gihe kizasozwa ku Cyumweru tariki 6 Kanama 2023.

Ibihugu bigabanyijwe mu matsinda 4 aho buri tsinda rigizwe n'amakipe 3. Itsinda rya A ririmo u Rwanda rwakiriye irushanwa, Angola na Côte d'Ivoire.

Itsinda B ririmo Cameroon, Guinea na Mozambique. Itsinda C rigizwe na Mali, Senegal na Uganda ni mu gihe itsinda D ririmo Nigeria, Egypt na DR Congo.

Ni ku nshuro ya 3 u Rwanda ruzaba rugiye gukina imikino y'Igikombe cy'Afurika mu bagore 'FIBA AfroBasket Women' ni nyuma y'icyabereye Madagascar 2009 na Mali muri 2011.

Ikipe y'igihugu ikomeje imyitozo yitegura irushanwa



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ikipe-ya-mbere-y-igihugu-muri-12-yamaze-gusesekara-i-kigali-mu-gikombe-cy-afurika

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)