Ikipe ya Rayon Sports yashyize umukinnyi wa kabiri ahagaragara nyuma ya byinshi abafana barimo kwishyuza ubuyobozi - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

 

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwashyize ahagaragara umukinnyi wa kabiri nyuma ya Simon Tamale baheruka gutangaza mu munsi ishize.

Mu cyumweru gishize nibwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje kumugaragaro ko Simon Tamale umuzamu ukomoka mu gihugu cya Uganda yamaze gusinyira iyi kipe amasezerano y'umwaka umwe.

Nyuma yaho ubuyobozi bwa Rayon Sports burangajwe imbere na Uwayezu Jean Fidel baje gutangaza ko bagiye kujya bashyira umukinnyi umwe umwe ahagaragara none kuri uyu wa kabiri batangaje kumugaragaro ko Mitima Issac yamaze kongera amasezerano muri iyi kipe.

Biteganyijwe ko vuba bidatinze baraza gutangariza abakunzi ba Rayon Sports ko bamaze gusinyisha nubundi Serumogo Ally ndetse na Bugingo Hakim kuko amakuru ahari avuga ko nabo byamaze kurangira.

 

 



Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-rayon-sports-yashyize-umukinnyi-wa-kabiri-ahagaragara-nyuma-ya-byinshi-abafana-barimo-kwishyuza-ubuyobozi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)