Ikipe y'igihugu y'Abangavu n'Ingimbi ikubutse mu gikombe cy'Afurika yageze mu Rwanda (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu munsi nibwo ikipe y'Ingimbi z'u Rwanda zegukanye umwanya wa 5 ndetse n'iy'Abangavu begukanye uwa 7 mu gikombe cy'Afurika cy'abatarengeje imyaka 16 'U16 AfroBasket 2023' cyaberaga muri Tunisia bageze mu Rwanda.

Ubwo bari bageze ku kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, umutoza w'ikipe y'igihugu y'Abangavu, Mutokambali Moïse yavuze ko umusaruro aba bakobwa babonye ntacyo yabashinja cyane ko Basketball y'abakobwa mu Rwanda itaratera imbera ariko na none bakaba bagiye kubitaho bakazavamo ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 18.

Ati 'Ku bakobwa ari na bo natozaga, ntabwo amakipe y'abakobwa aratera imbere cyane, ni ukongera gushyiramo imbaraga no gufatanya twese kugira ngo turebe ko twazamura urwego rwabo. Bari babonye itike hano, urebye n'andi makipe ya hano mu Karere ubona urwego rujya kungana, ariko ni ugukomeza gutegura dufatanyije n'amakipe, federasiyo n'ibigo by'amashuri kugira ngo tuzamure abakobwa. Abenshi ntibarengeje imyaka 16, ni bo tuzaheraho dutegura abaterengeje 18.'

Umutoza w'ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 16 mu bahungu, Habiyaremye Patrick yavuze ko umwanya wakuye muri iri rushanwa ubashimishije.

Ati 'Ntabwo uriya mwanya twawanga nk'u Rwanda dukurije n'igihe twari tumaze tutajya muri ariya marushanwa, ariko ndumva umwanya twabonye bidushimishije.'

Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu y'Abahungu, Sean Mwesigwa, yavuze ko we na bagenzi be batorohewe n'irushanwa, ariko ahanini biterwa n'amahirwe make.

Ati 'Irushanwa ryarimo imbaraga nyinshi, buri mukino wabaga uri ku rwego rwo hejuru. Twagerageje gukina ibishoboka, buri wese yatanze ibye byose ku mukino, ariko hari aho bitadukundiye.'

Muri iri rushanwa ryaberaga muri Tunisia kuva tariki ya 13-23 Nyakanga, u Rwanda rwegukanye umwanya wa gatanu mu bahungu mu gihe mu rwabaye urwa karindwi mu bakobwa ni mu gihe Guinée yegukanye igikombe mu bahungu itsinze Misiri amanota 84-76 n'aho Mali yagitwaye mu bakobwa itsinze Misiri amanota 57-56.



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ikipe-y-igihugu-y-abangavu-n-ingimbi-ikubutse-mu-gikombe-cy-afurika-yageze-mu-rwanda-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)