Mu Ukuboza 2021 nibwo Tity Brown yakatiwe gufungwa iminsi 30 y'agateganyo n'Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro.
Uyu musore utaranyuzwe n'iki cyemezo yahise ajurira, mu gihe byari byitezwe ko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari kuburanisha ubu bujurire ku wa 30 Ugushyingo 2022 byanzuwe ko rusubikwa, rushyirwa ku wa 8 Gashyantare 2023.
Ku wa 8 Gashyantare 2023 nabwo uru rubanza rwongeye gusubikwa rushyirwa ku wa 22 Gashyantare 2023.
Iki gihe nabwo rwongeye gusubikwa rushyirwa ku wa 14 Werurwe 2023 aribwo rwaherukaga gusubikwa rwimurirwa ku wa 18 Gicurasi 2023, none nabwo rwongeye gusubikwa.Â
Iki cyaha ugihamijwe n'inkiko ahanishwa igifungo kiri hagati y'imyaka 20-25 cyangwa se burundu.
Ku itariki 18 Kamena 2023 InyaRwanda yasohoye inkuru igira iti:'Ese Tity Brown ibizamini bisanze atarateye inda uriya mwangavu byagenda gute?' Hari amakuru yizewe yari ahari yemeza ko ibizamini byafatiwe muri Rwanda Forensic Laboratory byo kureba niba yarateye inda uriya mwangavu byasanze atarigeze amutera inda.Mu mahame y'amategeko ubundi bavuga ko ubutabera butinze buba busa n'ubutarabayeho (Justice delayed justice denied ) mu mategeko y'u Rwanda biteganyijwe ko nta muntu ugomba kumara amezi atandatu urubanza rutaraburanishwa mu mizi ngo akatirwe cyangwa abe umwere arekurwe.
Tity Brown abantu bamugize umwere batazi icyo amategeko ateganya
Kuba ibizamini byarasanze atarateye inda uriya mwangavu ntabwo bigira umwere Tity brown kuko umwanzuro w'urubanza usomwa n'umucamanza uba uvuga ko ubushinjacyaha butsinzwe urubanza. Ako kanya ukurikiranywe ahita afungurwa umwanzuro w'urukiko ukigera muri system y'ubutabera bityo gereza afungiyemo ikawubona.
Ariko rero nabwo birashoboka ko umucamanza yasoma umwanzuro hatabayeho kuburana mu mizi noneho ukurikiranyweho agahita aba umwere.Mu gihe hatabayeho kuburanisha urubanza mu mizi ngo umuntu akatirwe, ntabwo abarwaho ubusembwa (criminal records).
Impamvu iminsi y'ifungwa ry'agateganyo ishobora kurenga 30
Mu ngingo ya 79 y'itegeko Nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y'imanza z'inshinjabyaha hateganya ko icyemezo cy'uko ukurikiranyweho icyaha aba afunzwe by'agateganyo kimara iminsi mirongo itatu (30) habariwemo umunsi cyatiweho.
Iyo iyo minsi irangiye, gishobora kongerwaho indi mirongo itatu (30) bigakomeza gutyo. Kongera icyo gihe cy'iminsi mirongo itatu (30) bigomba gutangirwa ibisobanuro by'icyakozwe mu minsi mirongo itatu (30) ya mbere ku bijyanye n'iperereza n'ikigambiriwe gukorwa muri icyo gihe cy'inyongera gisabwa.
Icyakora, ku byaha byoroheje, iyo igihe cy'iminsi mirongo itatu (30) kirangiye ntigishobora kongerwa. Ku byaha bikomeye, iyo minsi ntishobora kongerwa nyuma y'amezi atatu (3) umuntu afunzwe, na nyuma y'amezi atandatu (6) ku byaha by'ubugome.
Iyo ibihe bivugwa muri iki gika birangiye dosiye idashyikirijwe urukiko, ufunzwe by'agateganyo ararekurwa agakurikiranwa ari hanze.
Icyemezo cyongera ifungwa ry'agateganyo gifatwa n'Urukiko hakurikijwe uburyo n'ibihe biteganywa n'ingingo ya 77 y'itegeko rigena imiburanishirize y'imanza nshinjabyaha .
Icyemezo cyo gufungwa by'agateganyo cyangwa kongera igifungo bigomba gusobanura impamvu zabyo.
Icyemezo cyo gufungura cyangwa kongera igihe cyo gufungwa by'agateganyo, gifatwa n'umucamanza uri hafi y'aho ukurikiranyweho icyaha afungiye amaze gusuzuma niba impamvu zatumye umucamanza wa mbere afata icyemezo cyo gufunga zigihari.
Ifungwa ry'agateganyo rishobora no gutegekwa iyo ukurikiranyweho icyaha atubahirije ku bushake ibyo yategetswe n'urukiko. Iyo umuntu avuye ku ifungwa ry'agateganyo habaho kuburanisha urubanza mu mizi ( hearing to the merits of the case) iburanishwa ry'urubanza mu mizi ni ryo rigena ibihano ku cyaha ushinjwa akurikiranyweho( awarded penalties) cyangwa irekurwa ( release).
Tity Brown azaburana ku cyaha cyo gusambanya umwangavu
Tity Brown akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w'imyaka 17 bivugwa ko cyakozwe ku itariki 14 Kanama 2021. Iki cyaha rero ni nacyo Tity Brown azaburana kuko icyo gutera inda cyari gishamikiye ku cyo gusambanya umwana. Umubyeyi w'uyu mwana avuga ko yohereje umukobwa we mu biruhuko noneho anyura kwa Tity Brown. Atashye bamujyanye kwa muganga hafatwa ibizimi basanga umukobwa aratwite. Hahise hafatwa umwanzuro wo gukuramo iriya nda ariko babika ibisigazwa byavuye mu nda kugirango hazarebwe uwateye inda uwo mukobwa. Inda y'umukobwa wavutse ku itariki 1 Mutarama 2004 yakuriwemo mu bitaro bya Kibagabaga biri mu mujyi wa Kigali. Mu iburana Tity Brown yakunze guhakana ko yahuye n'uyu mukobwa. Tity Brown yemera ko umukobwa yamusuye ariko ntabwo yageze mu nzu.
Uwasambanyijwe iyo atihutiye gutanga ikirego kuri icyo cyaha , iyo bitinze usanga kubona ibimenyetso bigoye cyangwa bigasibangana. Iki cyaha kirakomeye, kandi kiri mu byaha by'ubugome kuko gihanishwa igifungo kiri mu myaka 20-25 cyangwa se burundu. Icyaha Tity Brown akurikiranyweho bivugwa ko yagikoze ku itariki 14 Kanama 2021. Nyamara yatawe muri Yombi mu Ukuboza kwa 2021. Bivuze ko hari hashize atatu ahuye n'uriya mwangavu w'imyaka 17 igihe bahuraga niyo myaka yari afite kuri ubu yujuje 18 y'amavuko.
Amezi atatu rero biragoye kubona ko baryamanye bitewe nuko hatinze gufatwa ibimenyetso by'imbere mu gitsina hakibaho imibonano mpuzabitsina. Igihe umukobwa yahohotewe asabwa kwirinda kwisukura, gukaraba no gukora ikindi cyose cyatuma ibimenyetso bisibangana. Hapimwa ibimenyetso byo mu myanya ndangagitsina cy'umukobwa kuko niwe uba winjijwemo igitsina cy'umusore.
Sobanukirwa icyaha cyo gusambanya umwana
Ibikorwa bigize icyaha cyo gusambanya umwana birimo, gushyira urugingo urwo ari rwo rwose mu gitsina, gushyira igitsina mu gitsina, gushyira igitsina mu kibuno cyangwa mu kanwa k'umwana, cyangwa igikorwa icyo ari cyo cyose gikorewe ku mubiri w'umwana kigamije ishimishamubiri.
Urubanza rwa Tity Brown ruzaburanishirizwa mu mizi ku itariki 20 Nyakanga 2023 Saa Tatu za mu gitondo ku rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.
REBA IKIGANIRO GISHINGIYE KU BUSESENGUZI