Imana imwakire mu bayo; Hatangajwe itariki yo guherekeza bwa nyuma nyakwigendera Junior Multisystem - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuryango wa Karamuka Jean Luc [Junior Multisystem] wubatse izina mu gutunganya indirimbo z'abahanzi bo mu Rwanda n'abo mu muryango, watangaje ko uyu mugabo azashyingurwa ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki 2 Kanama 2023.

Junior witabye Imana ku wa Kane tariki 27 Nyakanga 2023, azashyingurwa mu irimbi rya Rusororo mu Karere ka Gasabo kuri uriya munsi. Hanashyizweho Code ya telefoni buri wese yakwifashisha agatanga inkunga ye (777772).

Ni mu gihe ikiriyo kiri kubera ku Kimironko ahahoze Kaminuza ya Kepler. Junior yaguye mu bitaro bya Nyarugenge nyuma y'igihe ahanganye n'uburwayi.



Source : https://yegob.rw/imana-imwakire-mu-bayo-hatangajwe-itariki-yo-guherekeza-bwa-nyuma-nyakwigendera-junior-multisystem/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)