Imana iyo iguhaye ntigusondeka! Umubyeyi wavukiye ku muhanda na we akahabyarira kabiri amashimwe ni yose - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tumukunde Jennifer wemeza ko yavukiye ku muhanda na we akahabyarira kabiri ndetse akagira ibyago byo kuhandurira virusi itera sida, yaremewe anahabwa inzu yo kubamo.

Uyu mubyeyi utazi inkomoko ye kuko atazi se cyangwa nyina, yahawe inzu yo kubamo ifite ibyumba bibiri n'uruganiriro, anahabwa ibyo kurya n'ibikoresho bitandukanye byo mu nzu, hamwe n'imyambaro ye n'iy'abana.

Ni inkunga yahawe n'ikigo cyigisha abantu batishoboye kugira imitekerereze ivuguruye ibaganisha ku iterambere rirambye, Priestmead Foundation, gikorera mu Karere ka Gicumbi.

Tumukunde uvuga ko yirariraga muri Gare ya Nyabugogo, ubu uri kuba mu Karere ka Gicumbi. Yishimiye ko yabonye abaterankunga bamukura mu muhanda, anashimangira ko we n'abana be ubu babayeho mu buzima bwiza.



Source : https://yegob.rw/imana-iyo-iguhaye-ntigusondeka-umubyeyi-wavukiye-ku-muhanda-na-we-akahabyarira-kabiri-amashimwe-ni-yose/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)