Umunyamakuru wamamaye kuri Flash TV, uzwi ku izina rya Da Black, yemeye kubatirizwa mu mazi menshi atera umugongo ib'Isi ahubwo atumbira ibiva kuri Rurema.
Uyu mukobwa usanzwe unagaragara mu mashusho y'indirimbo z'abahanzi nyarwanda batandukanye, yasangije abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram amafoto ye arimo abatizwa mu mazi menshi maze aherekezaho amagambo agira ati 'Imana yabikoze'.